Tour du Rwanda 2022: Main Kent yegukanye intera ya kane,  Restrepo atakaza umwanya wa mbere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kigali-Gicumbi (124, 3 km)

1. Main Kent 03h17’40”

2. Budiak Anatolii 03h17’42”

3. Boileau Alan 03h17’43”

4. Eyob Metkel 03h17’43”

5. Muhoza Eric 03h17’43”

6. Mulueberhan Henok 03h17’43”

7. Teugels Lennert 03h17’43”

8. Tesfazion Natnael 03h17’43”

9. Hayter Leo 03h17’43”

10. Nielsen Andreas 03h17’43”

Urutonde rusange (432,5 km)

1. Laurance Axel 10h45’08”

2. Madrazo Ruiz Angel 10h45’18”

3. Tesfazion Natnael 10h45’18”

4. Budiak Anatolii 10h45’24”

5. Mulueberhan Henok 10h45’25”

Imyanya Abanyarwanda bariho

13. Muhoza Eric 10h46’54”

22. Manizabayo Eric 10h47’29”

27.  Nsengimana Jean Bosco 10h47’51”

31. Uwiduhaye 10h48’12”

32. Niyonkuru Samuel 10h48’18”

34.  Iradukunda Emmanuel 10h48’40”

44.  Mugisha Samuel 10h52’38”

47. Hakizimana Seth 10h53’17”

51.  Byukusenge Patrick 10h53’29”

56.  Uhiriwe Byiza Renus 10h57’30”

62.  Mugisha Moise 11h03’19”

69.  Rugamba Janvier 11h12’14”

Taliki 24-02-2022

Muhanga-Musanze (129,9 km)

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda 2022 yakomeje hakinwa intera ya 4 aho abasiganwa bahagurukiye Kimironko mu Mujyi wa Kigali basoreza i Gicumbi ku ntera ya kilometero 124,3.

Umukinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Main Kent akaba akinira ikipe ya Pro Touch ni we wegukanye iyi ntera aho yakoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 40, yakurikiwe na Budiak Anatolii ukomoka muri Ukraine akaba akinira ikipe ya Terengganu Polygon CT yo muri Malaysia  wakoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 42 naho ku mwanya wa 3 haza Alan Boileau, Umufaransa ukinira ikipe ya  B&B Hotels – KTM wakoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 43.

Main Kent ubwo yahabwaga igihembo nk’uwegukanye intera

Kuri iyi ntera, Muhoza Eric  ukinira ikipe y’u Rwanda ni we waje hafi aho yasoreje ku mwanya wa 5 akaba yakoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 43.

Restrepo Valencia  Jhonatan ukomoka muri Colombia akaba akinira ikipe ya Drone Hopper – Androni Giocattoli mu Butaliyani wari wegukanye intera ya gatatu  yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu agahita  anayobora isiganwa muri rusange nta bwo yitwaye neza kuko muri iyi ntera ya 4 yageze i Gicumbi ari ku mwanya wa 75 inyuma ho iminota 10 n’amasegonda 43  ku bihe by’uwa mbere  ahita atakaza umwanya wa mbere ku rutonde rusange aho ubu ari ku mwanya wa 54.

Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotels – KTM, Laurance Axel wari ku mwanya wa  kabiri muri rusange nyuma y’intera ya 3 ubu ni we uyoboye isiganwa nyuma y’intera ya 4 aho muri kilometero 432,5   amaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda 8 akurikiwe na Madrazo Ruiz Angel  na Tesfazion Natnael bombi bamaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda 18.

Laurance Axel uyoboye isiganwa muri rusange nyuma y’intera ya 4

Muhoza Eric ni we mukinnyi w’Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange  aho ari ku mwanya  wa 13 akaba amaze gukoresha amasaha 10, iminota 46 n’amasegonda 54 aho  we n’uwa mbere harimo ikinyuranyo cy’umunota 1 n’amasegonda 46.

Muhoza Eric

Abandi bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza ni Mugisha Samuel ukinira Pro Touch ubu uri ku mwanya wa mbere  mu barushije abandi kuzamuka imisozi na ho Niyonkuru Samuel  ahabwa igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi.

Mugisha Samuel
Niyonkuru Samuel

Intera ya 5 irahagurukira i  Muhanga isorezwe i Musanze

Kuri uyu wa Kane taliki 24 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda 2022 irakomeza hakinwa intera ya 5, abasiganwa barahagurukira i Muhanga basoreze i Musanze banyuze i Kigali ku ntera ya kilometero 129,9.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE