Taekwondo: RTF yakiriye impuguke zije kongerera ubumenyi abakinnyi n’abatoza

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Mu ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, ku wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2023 bakiriye abantu batatu b’impuguke muri uyu mukino baturutse muri Koreya baje gufasha mu gutyaza abakinnyi b’Abanyarwanda no kongerera ubumenyi abasanzwe bigisha uyu mukino .

Izi mpuguke z’abakorerabushake zoherejwe n‘Umuryango wegamiye kuri Leta ya Koreya y’Epfo “Taekwondo Promotion Foundation (TPF)” uharanira iterambere ry’uyu mukino Taekwondo unafite inkomoko muri iki gihugu.

Ubunyamabanga bukuru bwa RTF butangaza ko abo bakorerabushake baje biciye ku mwarimu wa Taekwondo, Jeong Ji-Man Ntwali woherejwe na KUKKIWON, nyuma yo gusanga akeneye abandi bamufasha gutyaza by’umwihariko abarimu b’Abanyarwanda.

Ibi kandi bizafasha mu kurushaho kwihutisha iterambere rya Taekwondo mu Rwanda ndetse binafashe mu kurushaho gutyaza abakinnyi bagomba guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye azaba muri uyu mwaka wa 2023 yaba azabera mu Rwanda no hanze.

Biteganyijwe ko mu mezi abiri aba bakorerabushake bazamara mu Rwanda bazahugura abakinnyi ba Taekwondo mu makipe atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali ndetse nomu Ntara bakazanahugura abatoza n’abarimu ba Taekwondo b’ayo makipe.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE