Taekwondo: Ikipe ya Special Line Up TC yateguye irushwana risoza ibiruhuko

Ikipe ya Special Line Up TC ibarizwa Kimironko mu Mujyi wa Kigali ikaba iri mu makipe agize ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo “RTF” yateguye irushanwa risoza ibiruhuko by’abanyeshuri “Bye Bye Vacance Taekwondo championship 2022”.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 4 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Tugane ishuri twirinda ibiyobyabwenge, turwanya inda ziterwa abana b’abangavu, agakoko gatera SIDA tukarandure burundu ”.
Ku wa Gatandatu taliki 17 Nzeri 2022 ni bwo habaye iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe 11 arimo Special Line Up TC ari yo yateguye, Unity TC, Wisdom TC, Magnetude TC, White stars TC, Kirehe TC, Police TC, Ndera TC, Muhanga TC, Scorpion TC na Kinyinya TC.
Ikipe ya Unity TC ni yo yitwaye neza aho yegukanye imidali 10 harimo 5 ya Zahabu, 2 ya Feza n’indi 3 y’Umuringa. Ikipe ya kabiri yabaye Wisdom TC yegukanye imidali 12 harimo 3 ya Zahabu, 3 ya Feza n’indi 6 y’Umuringa. Ku mwanya wa 3 haje Kirehe TC yegukanye imidali 7 harimo 3 ya Zahabu, 3 ya Feza n’indi 4 y’Umuringa.
Ku mwanya wa 4 haje ikipe ya White Stars TC yegukanye imidali 6 harimo 3 ya Zahabu, 2 ya Feza n’undi 1 w’Umuringa. Ikipe ya Special Line Up TC yasoreje ku mwanya wa 5 aho yegukanye muri rusange imidali 5 harimo 1 wa Zahabu, 3 ya Feza n’undi 1 w’Umuringa.
Umuyobozi w’ikipe ya Special Line Up TC, Habimana Jean Claude yatangaje ko nubwo hari hashize imyaka 3 iki gikorwa kitaba kubera COVID-19 bishimira ko kuri iyi nshuro cyagenze neza kuko kitabiriwe n’amakipe menshi. Abana bitabiriye iki gikorwa bakaba ari 173.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Special line Up TC yishyurira abana 25 batishoboye amashuri, hari kandi abana 2 biga mu mashuri y’imyuga ndetse bakaba bafite abana 32 bavuye mu muhanda bareka kunywa ibiyobyabwenge binyuze muri iki gikorwa.
Habimana yakomeje agaragaza ko bishimira kuba baravuye ku banyamuryango 8 ubu bakaba bageze kuri 480.
Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface yatangaje ko yishimira urwego iki gikorwa kigezeho avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha umukino kwaguka binyuze mu bakiri bato ndetse yizeza ubufatanye muri iki gikorwa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu yashimiye ikipe ya Special line Up TC kuri iki gikorwa anizeza ko iri rushanwa rigiye gushyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa muri Komite Olempike y’u Rwanda.
