Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri muri Shampiyona Nyafurika

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri muri Shampiyona Nyafurika

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatsinze iya Kenya amaseti 3-0 (25-12,25-10 ,25-17) mu mukino wa kabiri muri Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball.

Uyu mukino wa kabiri mu matsinda wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, i Lagos muri Nigeria.
Ni umukino utagoye cyane abakinnyi b’u Rwanda kuko batsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 12.

Mu ya kabiri Kenya yabaye nk’igiye hasi maze iyitsindwa ku manota 25 ku 10.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya yagerageje gukina neza mu iseti ya gatatu, ari nako yifuzaga kuyegukana kugira ngo igire icyizere cyo gukomeza umukino. Ntabwo byayikundiye kuko nayo yayitsinzwe ku manota 25 kuri 17.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Kenya amaseti 3-0 (25-12,25-10 ,25-17) yegukana intsinzi ya kabiri muri Shampiyona Nyafurika.

Mu mukino wa mbere, u Rwanda rwatsinze Nigeria amaseti 3-0.
Muri rusange, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bine ari byo u Rwanda, Nigeria, Zimbabwe na Kenya bityo bikaba bizahura hagati yabyo.

U Rwanda kandi no mu bagabo rwatangiye neza iyi mikino rutsinda Algeria amaseti 3-0. Ni mu gihe iyi kipe izakina umukino wa kabiri na Libya.
Ibihugu bizasoza byegukanye iri rushanwa mu bagabo n’abagore bizahita bikatisha itike y’Imikino Paralempike izakinwa kuva tariki 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri i Paris.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49