Siriya: Ibitero by’Amerika byishe abarwanyi ba Kiyisilamu basaga 60

Siriya: Ibitero by’Amerika byishe abarwanyi ba Kiyisilamu basaga 60

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ejo ku cyumweru cyatangaje ko cyagabye ibitero muri Siriya ku ngabo za Leta ya kiyisilamu zifitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda.

Ibyo bitero byahitanye abarwanyi 37 nkuko byemezwa n’ ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika.

Amerika iravuga ko ibyo bitero byagabwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya ku wa Kabiri bigamije umuyobozi w’umutwe wa Hurras al-Deen ufitanye imikoranire na al-Qaeda n’abandi umunani Amerika ishinja kuyobora ibikorwa by’intambara muri uyu mutwe.

Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika kandi bwatangaje ko bwagabye ikindi gitero gikomeye taliki 16 z’uku kwezi ku kigo cyitorezwamo n’abarwanyi ba Leta ya kiyisilamu ahantu hihishe muri Siriya rwagati.

Iki gitero cyahitanye abantu 28 harimo abayobozi bane bo muri Siriya. Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’Amerika rishyira ahagaragara iby’ibi bitero byombi ryemeza ko byashegeshe ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu ISIS.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite ingabo 900 muri Siriya hamwe n’abandi barwanyi batazwi umubare bagerageza gukumira umutwe wa Leta ya kiyisilamu wa IS ngo utongera kuzanzamuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44