Serivisi ya “controle technique”yarushijeho kwegerezwa abaturage

Serivisi ya “controle technique”yarushijeho kwegerezwa abaturage

Kuva kuri uyu wa Mbere taliki 21 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda iregereza abaturage serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).

Ni igikorwa giteganyijwe gukorerwa mu Turere dutandukanye gihera ku batuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko biri muri gahunda ya Polisi yo kwegereza abaturage serivisi kugira ngo bazibonere hafi badakoze ingendo ndende.

Yagize ati:”Serivisi yo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga iregerezwa abo mu Karere ka Rubavu no mu turere bihana imbibi kuva Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo kuzageza ku itariki 26 Ugushyingo; mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga batuye muri ako Karere n’abahakorera kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.”

Yakomeje agira ati:”Turashishikariza abafite ibinyabiziga gukoresha aya mahirwe bakabizana bigasuzumwa bakamenya uko ubuziranenge bwabyo buhagaze bityo izizagaragaza ikibazo zigakoreshwa mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.”

Yagaragaje ko iyi serivisi yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga yimurwa izazenguruka mu Ntara zose mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga kuyibonera hafi badakoze ingendo ndende bityo bikazagira uruhare mu kugabanya impanuka zituruka ku kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.

Iyi serivisi yimukanwa yerekeje mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusuzuma ibinyabiziga birenga 500 mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa  02/09/2002 rigena imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

Uretse iyi serivisi ikoresha imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye mu Mujyi wa Kigali,  Rwamagana, Huye no mu Karere ka Musanze bifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga birenga 1100 ku munsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42