Santarafurika: Abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri MINUSCA batanze amaraso

Santarafurika: Abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri MINUSCA batanze amaraso

Ku Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika (MINUSCA), bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso mu rwego rwo gufasha Ikigo cy’Igihugu cya Santarafurika gishinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso (Centre Nationale de la Transfusion Sanguine) kubona amaraso yo gutabara indembe.

Ni igikorwa cy’ubukorerabushake cyahuje abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (FPU-1) bari mu gace ka Bangui, aho buri mupolisi yatanze mililitiro 450 z’amaraso.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, byari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gutanga amaraso mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso watangijwe ku itariki ya 28 Kamena.

Ubuyobozi bwa Loni mu kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) bwavuze ko igikorwa cyakozwe n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari ingenzi kuko bizafasha kurengera ubuzima bw’abantu bakoze impanuka, abarwayi by’umwihariko, abana bagize ikibazo cyo kubura amaraso, ndetse n’abarwaye malariya.

Ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Santrafurika cyashimiye abatanze amaraso, ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu gusigasira mibereho myiza y’abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14