Rusizi:  Uwari umaze iminsi 9 ahishije inzu n’igikoni yari yimukiyemo cyakongotse

Rusizi:  Uwari umaze iminsi 9 ahishije inzu n’igikoni yari yimukiyemo cyakongotse

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, Cakwakuzi Straton w’imyaka 66, wari umaze iminsi 9 ahishije inzu n’ibyarimo byose, akimukira mu gikoni kitari cyahiye, na cyo cyafashwe n’inkongi kirakongoka.

Yari atuye mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga,Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Aganira na Imvaho Nshya, uwo mugabo usanzwe ari umushoferi, yayitangarije ko uyu mwaka wamubereye mubi cyane kuko ku wa 30 Mutarama, ubwo yari i Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga imodoka yaje ikamukandagira ahagaze iramukomeretsa bikomeye, amara amezi 3 mu bitaro bya Gihundwe.

Cakwakuzi amaze koroherwa, hari mugenzi we ufite imodoka wamuhaye akaraka, amenye ko inzu ye yahiye igakongoka n’ibirimo byose, ngo kamufashe.

Ati: ”Nari nkiri muri ako karaka ndimo mva i Rwamagana uyu munsi, bambwira ko n’agakoni na ko gahiye, umugore yagiye kwa Mudugudu kwandikisha iby’iyo nzu ya mbere ngo tuzabijyane kuri REG, kuko bari babidutumye, twaketse ko yatwitswe n’amashanyarazi.”

Yakomeje asobanura ko hari hashize iminsi 9 gusa n’ubundi inzu ye nini babagamo ihiye igakongoka.

Ati: “Inzu nabariraga agaciro ka 15.000.000 Frw yahiye ku manywa y’ihangu n’ibyarimo byose irakongoka, ubwo umugore  yari yagiye muri gare ya Rusizi, abana bose bagiye ku ishuri. Icyo gihe ibyo nari nararuhiye mu myaka irenga 30 byose byarangiye mu minota itarenga 30, dusigarana imyenda twari twambaye gusa.”

Uretse guhisha inzu, Cakwakuzi yakomeje asobanura ko umwaka utamubereye mwiza kuko ku wa 30 Mutarama, yakoze impanuka akajya mu bitaro.

Ati: ”Namaze amezi 3 mu bitaro bya Gihundwe mvamo ngendera ku mbago na sima, mbimarana amezi 2, amezi aba abaye 5 kandi umuryango ubaho ari uko nahagurutse.”

Yongeyeho ati: “Ubu bwo byatubereye urujijo kuko n’ubundi umuriro waturutse mu nzu imbere. Nta mashanyarazi twari dufite, na konteri REG yayijyanye. Ntawe nkeka wantwikiye nta n’icyari mu nzu dukeka cyatera umuriro, turibaza bikatuyobera.”

Avuga ko nta bwishingizi yagiraga,yasigaye iheruheru,   agasaba ubufasha ngo abone aho yarambika umusaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko mbere na bo nk’ubuyobozi bari baketse amashanyarazi ariko ubu bahageze bikababera urujijo.

Ati: “Inzego z’umutekano dushimira cyane zahise zitabara, zidufasha kuzimya ngo umuriro udakwira mu zindi nzu z’abaturanyi be, irazegereye cyane

Iperereza ryimbitse ryatangiye ngo hamenyekane nyir’izina icyateye izi nkongi zombi kuko n’ubu natwe byatubereye urujijo.”

Yavuze ko Umurenge wahise ukora raporo yashyikirijwe Akarere ngo kamurwaneho, ndetse ashimira abaturage uburyo bagoboka abagize ikibazo, anaboneraho  gusaba abaturage kwita ku bishoboka byose byabarinda ibiza n’inkongi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  4. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  5. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16