Rusizi: Umwana w’imyaka 4 yarohamye mu kiyaga arapfa

Rusizi: Umwana w’imyaka 4 yarohamye mu kiyaga arapfa

Umwana witwa Iradukunda Sifa w’imyaka 4 y’amavuko yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo yajyanaga na mukuru we w’imyaka 8 koga, mu Mudugudu wa Rutarakiro, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi.

Umuturage wo muri uyu Mudugudu wa Rutarakiro yabwiye Imvaho Nshya ko aba bana bombi bagiye bacitse ababyeyi babo batamenye uburyo bagiye n’aho bagiye, bibwira ko bari mu baturanyi bakina n’abandi, ntibamenya ko bageze mu kiyaga bagiye koga.

Ati: “Bageze ku kiyaga cya Kivu bajyamo ngo baroga, kariya gato k’imyaka 4 kaba kararohamye. Umwana mukuru yabonye murumuna we arohamye yiruka ajya kubibwira ababyeyi, ajya kubereka agace yabonye arohamamo, barashakisha babona umurambo we ku nkengero z’ikiyaga, bawujyana mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien yihanganishije umuryango wabuze uyu mwana, yongera gusaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo no kubakurikiranira hafi kuko nk’aba bana iyo baba bari kumwe n’abantu bakuru bataba bagiye mu mazi ngo baroga bikaviramo uwo muto kurohama.

Ati: “Uretse n’abana bato nk’abo, n’abakuru tubagira inama yo kudakinisha ikivu ngo barajya koga cyangwa gukoreramo indi mirimo, nko kumeseramo imyenda n’ibindi.” Yasabye kandi ababyeyi baturiye amazi gukumira abana babo babarinda kwegera amazi, ndetse anibutsa abakuru biroha mu mazi batambaye imyambaro y’ubwirinzi, ashimangira ko ntaho bitaniye no kwiyahura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44