Rusizi: Umurambo w’umusore w’imyaka 19 wari worohamye mu mugezi wa Rusizi wabonetse

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize iminota 59
Image

Niyogushimwa Honore, umusore w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Mururu, mu Karere ka Rusizi, warohamye mu mugezi wa Rusizi ubwo yashakaga kuwambuka ava i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi ibiri.

Honore yarohamye ku wa 15 Kanama 2026, ubwo yageragezaga kwambuka umugezi wa Rusizi anyuze mu nzira itemewe. Umurambo we wabonetse ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, hafi y’ahavugwa ko yashatse kwambukira mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu.

Nyina w’umusore, Nyirabakundukize Odile, yabwiye Imvaho Nshya ko umwana we yari yaragiye muri RDC gushaka akazi ko kubaka, kugira ngo abone amafaranga yo kumufasha gukomeza amashuri. Ati: “Umwana yavuye hano ku wa Mbere agiye gushaka uburyo bw’imibereho. Ku munsi wa Gatandatu, ubwo yagombaga kugaruka, twumvise amakuru ko yanyuze mu Kivu akarohama. Umwana wanjye yari umunyeshuri, muri iki gihe cy’ibiruhuko akaba yari yagiye gushaka amafaranga yamufasha gusubira mu ishuri. Turi mu kababaro ko kubura imfura.”

Yakomeje agira ati: “Ku wa Gatandatu, mugenzi we bari bajyanye yatubwiye ko yamufashije imyenda ngo yambuke, ariko birangira atagarutse. Imigati yari afite ni yo yabonye hejuru y’amazi gusa.”

Amakuru avuga ko Honore yari yaragiye muri RDC ku wa 10 Kanama 2026. Ku wa 15 Kanama, ubwo yashakaga gutaha, yagerageje kwambuka anyuze mu nzira zitemewe, birangira arohamye mu mugezi wa Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, na we yemeje ko umurambo w’uyu musore wabonetse ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, mu mugezi wa Rusizi, hafi y’ahavugwa ko yashatse kwambukira mu Kagari ka Tara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Alfred Habimana, yemeje ko ubuyobozi bwamenye iby’uyu musore, asaba abaturage kwirinda kwambuka banyuze mu nzira zitemewe.

Ati: “Umwana watwawe n’amazi twabyumvise. Turagira inama abaturage yo gukoresha imipaka yemewe. Iyo umuntu anyuze mu mupaka utemewe ashobora guhura n’ibyago bitandukanye. Ashobora kunyura mu mazi atazi koga, akaba ari yo amutwara.”

Yakomeje avuga ko Akarere ka Rusizi gafite imipaka ibiri, Rusizi ya Mbere na Rusizi ya Kabiri, kandi ko ifunguye ku Banyarwanda n’abanyamahanga bujuje ibyangombwa bashaka kwambuka. Ati: “Turihanganisha umuryango wabuze umwana, tukagira inama abantu ko bajya bakoresha imipaka yemewe.”

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize iminota 59
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE