Big Fizzo yifashishije Kenny Sol kuri Album ye nshya

Big Fizzo yifashishije Kenny Sol kuri Album ye nshya

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Big Fizzo, yatangaje ko Umunyarwanda Kenny Sol ari mu bahanzi bazagaragara kuri album ye nshya yise ‘S.O.A: Son of Alkebulan’, azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Ni Album Big Fizzo avuga ko igizwe n’indirimbo 14, aho igaragaraho abahanzi batanu bo mu bihugu bitandukanye barimo na Kenny Sol wo mu Rwanda.

Ibyo kuba Keny Sol ari mu biyambajwe na Big Fizzo kuri Alubum byamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026, ubwo yatangazaga urutonde rw’indirimbo zigize iyo Alubumu n’abahanzi biyambajwe.

Uyu munyarwanda uri mu bakundirwa ijwi rye azagaragara mu ndirimbo yitwa Let Me Know, bikaba ari ubundi bufatanye bw’abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse Kenny Sol, abandi bahanzi Big Fizzo yakoranye na bo kuri album S.O.A: Son of Alkebulan ni Black-G na Kolly Da Magic bo mu Burundi, Queen D bakoranye iyitwa Afro Angel, Eden bakoranye iyitwa Ababare, Black G bakoranye iyitwa Nimeridhika.

Abakunzi b’umuziki bagaragaje ko gukorana indirimbo na Kenny Sol kwa Big Fizzo ari ikimenyetso cyo kubyutsa imikoranire n’abahanzi nyarwanda, kuko hari abo bakoranye mbere barimo Tom Close, bakoranye “Baza”, Charly na Nina, bakoranye “Indoro”, Platini P, bakoranye “Ikosa 1”, ndetse na Davis D, bakoranye “Truth or Dare”.

Ni indirimbo zigaragaza ko Big Fizzo amaze igihe afitanye imikoranire n’abahanzi bo mu Rwanda, cyane cyane ko izo yagaragayemo zose zagiye zikundwa.

Album S.O.A: Son Of Alkebulan izaba igizwe n’indirimbo 14, mu gihe abafana b’umuziki bategereje kumva uko uyu mushinga mushya wa Big Fizzo uzaba umeze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25