Rusizi: Inzu y’umuturage yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni 10 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Inzu y’uwitwa Muvunyi Ramadhan, yari icumbitsemo Hategekimana Harouna mu Mudugudu wa Umuganda, Akagari ka Kamashangi,Umurenge wa  Kamembe, Akarere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10 bitikiriramo

Hategekimana yabanaga muri iyo nzu  n’umugore we n’abana 3, inzu ikaba yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko byabaye ubwo umugore wa Hategekimana  yari agiye mu isoko rya Kamembe, asize abwiye umwana we w’imfura wiga mu mashuri abanza gucana gazi yari iri mu cyumba kirimo na matola. 

Ati: “Akigenda uwo mwana w’umukobwa yacanye ikibiriti ashyira kuri gaze, itinda kwaka ariko umuriro w’umwambi w’ikibiriti ugiye kumutwika arawujugunya ngo adashya, ugwa kuri ya matora ucyaka urayikongeza, itwika ibyari birimo byose. Icyatumye ariko umuriro ugurumana cyane ni ya gaze yaje guturika urushaho kuba mwinshi, igisenge cyose kirashya kirashira n’ibyarimo byose birahatikirira, amahirwe abana bo bari basohotse.”

Avuga ko abaturage batabaye bakagerageza kuzimya ariko umuriro ukabarusha ingufu, hitabazwa kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda yaturutse mu Mujyi wa Rusizi, iratabara, ku bw’amahirwe ntihagira indi nzu ifatwa kuko iyi yari yubatse hagati mu zindi.

Ati: “Agaciro k’ibyahiriyemo byose, nyuma yo kuganira n’ababaga muri iyo nzu, hamwe n’igisenge habazwe arenga miliyoni 10, uyu muryango ukaba wacumbikiwe na nyir’inzu muri imwe mu zindi afite, mu gihe natwe nk’ubuyobozi n’abaturage twisuganya ngo turebe icyo twafasha uyu muryango kuko wasigaye iheruheru.”

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko iyi nzu itagiraga ubwishingizi kimwe n’izindi hafi ya zose zituwemo muri uyu mujyi, bugasaba ba nyirazo kuzifatira ubwishingizi. 

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre avuga ko abaturage bakwiye kumenya akamaro k’ubwishingizi bw’inyubako batuyemo kuko bwo bushobora kubashumbusha.

Ikindi yasabye abaturage ni ukutavanga gaze n’ibindi bishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro vuba mu nzu, kuko ubukana bwayo buri mu byatumye gushya kw’inzu byihuta.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ikazana kizimyamoto yatabaye inzu ziyegereye na zo zari kuhatikirira kuko imbaraga z’abaturage zo zari zimaze kunanirwa.

Iyi nkongi ije isanga izindi nzu z’abaturage  mu Karere ka Nyamasheke zimaze iminsi zishya, abazituyemo bagasigara iheruheru nta n’ubwishingizi bafite, bamwe mu baturage bakavuga ko hakwiye ingamba zituma uwagize ikibazo nk’iki afashwa byihuse.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE