Rusizi: Amabalo 13 ya caguwa yafashwe agiye kuzanwa i Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 15, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rusizi, ku wa Gatandatu, taliki ya 13 Kanama, ryafashe abantu babiri bari binjije mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abafashwe ni Nizeyimana Amran ufite imyaka 52 y’amavuko, wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa, na Ndagijimana Damascène w’imyaka 25 wasanganywe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu, ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO) yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz ifite nimero RAE 589A/RL2226 yari itwawe na Nzeyimana, ipakiye amabaro y’imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu Mudugudu wa Murindi ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y’imyenda ya caguwa ya magendu, ni ko guhita afatwa.”

Yakomeje agira ati: ”Uwitwa Ndagijimana we amakuru yavugaga ko abitse iwe mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Mutara,  ibitenge 410 yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu ari na ho yafatiwe ubwo hakorwaga ibikorwa byo kumusaka.”

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru iyi magendu igafatwa, asaba abijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu kubireka kuko inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ibanze n’abaturage hakajijwe ingamba zo kubafata bagakurikiranwa.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000).

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 15, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE