Rulindo: Hangijwe ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 94,5 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bufatanyije n’Inzego z’umutekano n’abaturage, bangije litiro 22 027 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 94,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyakozwe ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’ubugenzuzi bugamije kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bwamaze hafi icyumweru hashingiwe ku rutonde rw’ibinyobwa rutemewe rwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye ingamba zafashwe zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bavuga ko kubikumira no kubyangiza bifasha kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko.

Ntamabyariro Madeleine utuye mu Murenge wa Buyoga, avuga ko izi nzoga zitujiuje ubuziranenge zangije umuryango nyarwanda zihereye ku rubyiruko. 

Yagize ati: “Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zinyobwa cyane n’abakiri bato ndetse usanga zarabangije ku buryo nta kindi kintu bashobora gukora cyabateza imbere uretse urubyiruko kandi n’abagabo bazinywa usanga mu ngo zabo hahoramo intonganya bikagira ingaruka ku bana kuko usanga abana babo baravuye mu ishuri kubera kutitabwaho n’ababyeyi.

Ntamabyariro yakomeje ashima abayobozi bafashe icyemezo cyo guca burundu izi nzoga kuko zangizaga ubuzima bw’abantu ndetse zigateza amakimbirane mu miryango akemeza ko na we azakomeza kugira uruhare mu kuzikumira atanga amakuru aho ziri no ku bazicuruza kugira ngo zifatwe zikurwe ku isoko.

Nyinawase Domitilla avuga koizi nzoga z’ibyuma zateje ubukene mu miryango  zisenya ingo mu gihe hari n’abapfuye kubera kuzinywa, bityo na we akaba shimira Leta yafashe icyemezo cyo kuzikuraho burundu kuko batabaye ubuzima bw’abaturage benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko muri aka Karere hafunzwe inganda enye zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse ko ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’izindi nzego bakoze ubugenzuzi mu Mirenge yose.

Mu binyobwa bitujuje ubuziranenge zafashwe zikanangizwa harimo izitwa Ibyuma, bikaba byarakusanyirijwe mu Murenge wa buyoga aho zangirijwe mu ruhame mu rwego rwo gutabara ubuzima bw’abaturage no kubarinda ibibangiriza ubuzima.

Yagize ati: “Kuva ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bwatangira, hafunzwe inganda enye zakoreraga muri Rulindo ariko kandi ibyo zakoraga ntibyacurizwaga imbere mu Karere gusa byajyaga n’ahandi, bikangiza ubuzima bw’abaturage. Hakozwe n’ubugenzuzi hirya no hino mu Mirenge yose by’umwihariko mu masanteri y’ubucuruzi  akomeye harimo santeri ya Bubangu na santeri  ya Base zakuwemo ibinyobwa byinshi cyane.”

Umuyobozi w’Akarere Mukanyirigira Judith yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Asaba kandi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ku rwanya ibi binyobwa cyane cyane batanga amakuru bakora cyangwa bacuruza ibyo binyobwa, ndetse no kudahishira abica amabwiriza yashyizweho.

Byari biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, Inama Nyanama y’Akarere ka Rulindo yagombaga gutegura amabwiriza mashya akumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE