Rugby: Burera Tigers na UR Grizzlies zatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Rugby: Burera Tigers na UR Grizzlies zatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Ikipe ya Burera Tigers

Taliki 25 Gashyantare 2023  ni bwo hatangiye imikino ya shampiyona  y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Rugby mu bahungu.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe ane ari yo Burera Tigers, Rubavu Eagles, Rwamagana Hippos na UR Grizzlies (ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye”UR Huye”) .

Mu mikino yabaye, ikipe ya  UR Grizzlies yitwaye neza itsinda  Rwamagana Hippos amanota 21 kuri 11. Umukino wabereye i Rwamagana.

Ikipe ya Burera Tigers nayo yitwaye neza intsinda Rubavu Eagles amanota 16 ku 8. Uyu mukino wabereye mu Karere ka Burera

Nyuma y’iyi mikino ibanza biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa taliki 18 Werurwe 2023, mu gihe amakipe azaba yakomeje azahurira ku mukino wa nyuma taliki ya 01 Mata 2023.

Ikipe ya UR Grizzlies
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30