Rubavu: Imodoka zirenga 100 zasuzumwe ubuziranenge mu munsi umwe

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Kabiri taliki 22 Ugushyingo, umunsi wa kabiri imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa itangiye gukorera mu Karere ka Rubavu, iyi serivisi yitabiriwe cyane ugereranyije no ku munsi wa mbere aho imodoka zakorewe isuzuma zavuye kuri 78 zigera ku 117.

Iyi servisi irimo gukorera mu Karere ka Rubavu kuva ku wa Mbere kuzageza ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo gufasha ba nyir’ibinyabiziga bo muri aka Karere n’abagaturiye kuyibona mu buryo buboroheye.

Mbere y’uko iyi mashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurirwa i Rubavu yabanje gukorera mu Karere ka Rusizi aho yabashije gusuzuma ibinyabiziga bigera kuri 500 mu gihe cy’icyumweru.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abitabira iyi serivisi barushaho kwiyongera uko bucyeye.

Yagize ati: “Ku munsi wa kabiri twakiriye imodoka 117 aho 51 muri zo zari zujuje ubuziranenge naho 66 zitsindwa igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa kujya gukosora amakosa ya mekanike hanyuma bakazazigarura zigakorerwa irindi suzuma.”

Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n’imodoka, moteri, uburinganire bw’amapine, ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse),  niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira n’ibindi.

Abatunze ibinyabiziga bo mu Karere ka Rubavu no mu Turere bihana imbibi barasabwa gukomeza kwitabira iyi serivisi yabegerejwe mu gihe kingana n’icyumweru hagamijwe kubagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kuyishaka.

Gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitangira saa moya za mu gitondo kugeza saa mbiri z’ijoro.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida no. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo. Imodoka ifatiwe mu muhanda idafite icyemezo cy’ubuziranenge nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange, ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3,5 n’ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara, bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ku bindi binyabiziga bisigaye isuzuma rikorwa mu gihe cy’umwaka.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE