Rubavu: Ikamyo igonze Coaster, batatu bahita bahasiga ubuzima

Rubavu: Ikamyo igonze Coaster, batatu bahita bahasiga ubuzima

Abantu batatu ni bo bahise basiga ubuzima mu mpanuka yabereye ahitwa kwa Gacukiro mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho imodoka ya Coaster y’Isosiyete itwara abagenzi ya Virunga yagonganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli.

Amakuru y’ibanze aravuga ko muri batatu bapfuye harimo  umushoferi wa Virunga, nk’uko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yabihamirije itangazamakuru. 

Ni impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota mike, ikaba yatewe n’uko ikamyo ihetse mazutu yacitse feri igeze ahamanuka mu muhanda werekeza mu Mujyi wa Gisenyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42