Rubavu: Ikamyo igonze Coaster, batatu bahita bahasiga ubuzima

Rubavu: Ikamyo igonze Coaster, batatu bahita bahasiga ubuzima

Abantu batatu ni bo bahise basiga ubuzima mu mpanuka yabereye ahitwa kwa Gacukiro mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho imodoka ya Coaster y’Isosiyete itwara abagenzi ya Virunga yagonganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli.

Amakuru y’ibanze aravuga ko muri batatu bapfuye harimo  umushoferi wa Virunga, nk’uko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yabihamirije itangazamakuru. 

Ni impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota mike, ikaba yatewe n’uko ikamyo ihetse mazutu yacitse feri igeze ahamanuka mu muhanda werekeza mu Mujyi wa Gisenyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04