Rubavu: Abamotari basabwe gushyira imbere umutekano

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n’izindi Nzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu; Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Karega, yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama yahurije hamwe abamotari 400 bakorera mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.

SP Karega yabibukije ko bagomba kutarebera ibyahungabanya umutekano, ahubwo bakihutira kubimenyesha Inzego z’umutekano.

Yagize ati :”Hari bamwe muri mwe bakorana n’abakora ubucuruzi bwa magendu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abajura; ndetse bamwe bamaze gufatwa bagezwa mu butabera. Igihe ni iki rero ko muhitamo neza mugaca ukubiri no gutwara abanyabyaha cyangwa ibicuruzwa bya magendu ahubwo mugatanga amakuru.”

Yakomeje abibutsa kandi ko igihe bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ko bagomba kubyubahiriza bakitondera amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ingaruka zazo zirimo no gutakaza ubuzima.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE