RRA VC yegukanye ibikombe bibiri mu mikino y’Afurika y’abakozi muri Gambia

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 16, 2023
  • Hashize amezi 9
Image

Taliki 09 kugeza 12 Werurwe 2023  i Banjul muri Gambia habereye imikino y’Afurika y’abakozi itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’Abakozi muri Afurika “Association du Sport Travailliste Africain (OSTA)”.

Amakipe atatu ni yo yari yahagarariye u Rwanda ari yo, RBC FC mu mupira w’amaguru, RRA VC mu bagore na WASAC VC mu bagabo mu mukino wa Volleyball.

Ikipe ya RRA VC yitwaye neza yegukana ibikombe bibiri mu cyiciro cy’abakina ari 3 ndetse n’icyiciro cy’abakina ari 6. Iyi kipe yegukanye igikombe itsinze Gambia Police Force amaseti 3-0.

Ikipe ya WASAC VC  mu bagabo yegukanye umwanya wa 2 mu bakina ari 3 aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na GAMTEL/GAMCELL amaseti 2-0.

Ikipe ya WASAC VC 

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya RBC FC mu bagabo yegukanye umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa na UCST PAD yo muri  Senegal ibitego  2-1 ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya RBC FC
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 16, 2023
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE