RIB yafunze abagabo 3 barimo Barafinda Sekikubo Fred

RIB yafunze abagabo 3 barimo Barafinda Sekikubo Fred

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho gutangaza amakuru  y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Bikubiye mu itangazo RIB yashyize kuri X mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.

RIB yatangaje ko abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

Mu itangazo uru rwego rwakomeje ruti: “RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Barafinda yamenyekanye cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.

Uyu mugabo ntiyacitse intege kuko mu 2024 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora yabaye muri Nyakanga 2024 na bwo basanga nta byangombwa afite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inganda eshatu z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  2. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  3. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38
  4. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05
  5. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31