RIB yasabye abantu kwitwararika cyangwa bagatangirira umwaka mu buroko

RIB yasabye abantu kwitwararika cyangwa bagatangirira umwaka mu buroko

Mu minsi isoza umwaka hatangirwa n’undi usanga abantu bishimiye ibirori, barya, banywa bakishimisha mu buryo butandukanye ariko hakaba  abakorera ibyaha muri uko kwishimisha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rutabujije abantu kwishimira ko basoje umwaka bakaninjira mu wundi amahoro ariko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza muri gereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitazihanganira ibyaha ibyo ari byo byose ngo ni uko ari iminsi mikuru, bityo abantu bagomba kwitwararika badasoreza cyangwa ngo batangirire umwaka mushya mu buroko.

Ati: “Wishime udakora icyaha wirinde ibintu byose bishobora kukuganisha kurangiza umwaka uri mu gihome cyangwa kuwutangira ukurikiranwaho ibyaha witaba inzego.”

Dr Murangira yagaragaje ko abantu bagomba kwishima ariko banubahiriza amategeko ariko asaba abantu bakodesha inzu kwirinda kuyakodesha abana cyangwa urubyiruko ngo ruyakoreremo ibirori, (House Party), kuko ari byo bibagusha mu byaha.

Ati: “Abakodesha inzu mwirinde gukodesha abana, urubyiruko ngo bagiye muri ‘House Party’ kuko amakuru dufite ni uko bahakorera ibyaha byinshi,  kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, kubaha ibisindisha bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura no kubuza abantu umutekano.”

Dr Murangira yaboneyeho gusaba ababyeyi gukurikirana abana babo muri ibi bihe by’iminsi mikuru bakamenya aho basoreza umwaka mu rwego rwo kubarinda ko bishora mu byaha.

Uretse RIB n’izindi nzego z’umutekano zirimo na Polisi y’u Rwanda zisaba abantu kwitwararika mu minsi isoza umwaka birinda ibisindisha n’ibindi bikorwa by’urugomo byabashora mu byaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44