RGB yongereye igihe Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports

RGB yongereye igihe Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwongereye andi mezi atatu Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, gukomeza imirimo yahawe irimo kuvugurura amategeko no gutegura amatora.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi komite y’agateganyo yahawe igihe cy’amezi atatu kugira ngo ivugurure amategeko y’Umuryango Rayon Sports mu nzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’umuryango.

Iyi Komite Nyobozi yahuye n’akazi katoroshye harimo gufasha ikipe kubona abakinnyi n’abatoza bashya no kugumana bamwe mu bo isanganywe, kugira ngo yiyubake ihereye mu kibuga.

Ibi bigezeho, aho muri Mutarama Rayon Sports yongeyemo abakinnyi benshi bo kuyifasha kongera imbaraga mu guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka umunani ishize.

Nyuma yo kurema ibyakozwe muri aya mezi atatu bari bahawe yo kuyobora by’agateganyo, bongerewe andi mezi atatu kugira ngo bakomeze kunoza amategeko n’imiyoborere ihamye y’iyi kipe yabaye agatereranzamba.

Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah ufatanya na bagenzi be barimo Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco. Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugerageza gukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.

Komite Nyobozi y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah yongerewe amezi atatu azarangizanya n’umwaka w’imikino wa 2025/ 26
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41