RDF yashyize abasirikare bakuru mu kiruhuko cy’izabukuru

RDF yashyize abasirikare bakuru mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cy’u Rwanda ku nshuro ya cumi cyakoze umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abari basoje amasezerano yabo mu ngabo.

Bashimiwe akazi keza bakoze n’umusanzu batanze mu kubumbatira umutekano.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu ku Cyimihurura, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert

Ibyo birori kandi byanitabiriwe Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura (ibumoso)

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu agaragaza ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ari abagejeje igihe cyo gufata ikiruhuko giteganywa n’amategeko mu ngabo z’u Rwanda n’abasoje amasezerano yabo y’akazi mu ngabo.

Maj. Gen. Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’imiryango yabo, kubera ubwitange bagaragaje bakorera igihugu.

Uwavuze ahagarariye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Maj. Gen. Ferdinand Safari mu ijambo rye yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yongeyeho ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF kandi ko bazakomeza guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe impamyabushobozi (certificates) bashimirwa umusanzu wabo batanze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42