RDF na ba ‘Defence Attaché’ mu Rwanda bishimiye gusoza umwaka neza

RDF na ba ‘Defence Attaché’ mu Rwanda bishimiye gusoza umwaka neza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyateguye umusangiro wa nimugoroba wo kwishimira gusoza umwaka neza, yifatanya n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwa gisirikare (Defence Attaché).

Ni ibirori byabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali ku Kimuhurura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uRwanda(RDF), Lt Gen Mubarak Muganga, yakiriya abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse yongera kubaha ikaze mu Rwanda.

 Yashimye kandi imikoranire n’ubufatanye bwa RDF n’ibihugu byabo

Ati: “Mu izina rya RDF, ndabashimira ko mwifatanyije natwe kuri uyu munsi. Mukora akazi k’ingenzi cyane  kandi mu komeje guteza imbere umubano mwiza hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icyo  mu bihugu byanyu. Tubashimiye akazi mukora kandi ndabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu yose”.

Ni ibirori byari bibereye ijisho byateguwe n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri RDF, byitabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rwa General, Abofisiye bakuru muri RDF no muri Polisi y’Igihugu, abo mu Rwego rw’Iperereza(NISS),Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44