RDC:  Miliyoni 6.9 z’abaturage ziri mu buhungiro

RDC:  Miliyoni 6.9 z’abaturage ziri mu buhungiro

Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Mbere, wavuze ko ihohoterwa n’amakimbirane akabije byatumye umubare w’abahunga bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugera kuri miliyoni 6.9.

France 24 yatangaje ko intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iba muri DRC ikomeje gukaza  umurego.

Umuryango  Mpuzamahanga Ushinzwe Impunzi n’Abimukira (IOM) wavuze ko abantu benshi bahunze ingo zabo ariko bakaguma ku mipaka ya DRC bakeneye ubufasha  kugira ngo babone imibereho.

Ni mu gihe kandi amakimbirane akomeje kwiyongera ndetse n’ihohoterwa ryafashe intera muri DRC.

Nubwo hari ingabo z’akarere zigamije kubungabunga amahoro, kugeza ubu umutwe wa M23, umaze kwigarurira  uduce twinshi mu Burasirazuba bwa Congo  kuva mu 2021.

IOM (International Organisation for Migration) yavuze ko guhera mu Kwakira 2023, abantu bagera kuri miliyoni 5.6 bavanywe mu byabo aho babaga mu Ntara ya Kivu y’Iburasirazuba, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, na Tanganyika, na ho mu Majyaruguru ya Kivu abantu bagera kuri miliyoni bavanywe mu byabo kubera intambara.

Ishami ry’Umuryango  w’Abibumbye rishinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) rivuga ko abantu bagera ku 200 000 bahunze ingo zabo kubera imirwano yo kuva ku ya 1 Ukwakira, mu gace ka Rutshuru na Masisi mu majyaruguru ya Goma.

Ni mu gihe kandi Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zoherejwe  kubungabunga amahoro muri DRC zageze muri icyo gihugu kuva mu 1999, zikaba zinengwa kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke ari na ko Leta ya Congo izisaba kuva kuri ubwo butaka.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30