RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera 

RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera 

Imyaka 12 irashize umutwe witwaje intwaro wa ADF ugabye ibitero byahitanye abaturage 30 i Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, abo mu miryango yabo n’uyu munsi bakaba batarabona ubutabera n’indishyi ariko amaso yaheze mu kirere.

Ku wa 15 Ukwakira 2014, ni bwo biciwe mu gace ka Ngadi mu nkengero z’Umujyi wa Beni, ubwicanyi bwabaye intangiriro y’uruhererekane rw’ibitero byibasiye abasivile, byaje no gukwira mu tundi duce turimo teritwari ya Lubero n’intara ya Ituri.

Nyuma y’imyaka 12, ingaruka z’ubu bwicanyi ziracyagaragara mu miryango yasenyutse, abagore bapfakaye, abana basigaye ari imfubyi n’abaturage bakomeje kubana n’ihungabana ryatewe n’urugomo.

Gilbert Kambale, wari uyoboye Sosiyete Sivile ya Beni igihe ubwicanyi bwabaga, avuga ko ibyago abaturage bahuye na byo bidakwiye kwibagirana.

Yagize ati: “Intambara ya ADF iri mu mahano yagiye yibagirana. Nyamara, inyuma y’iyi mibare y’abantu ibihumbi twatakaje, hari imiryango yasenyutse, abagore bapfakaye n’abana basigaye ari imfubyi.”

Yongeyeho ko hari abarokotse bakeneye ubufasha bwo mu mutwe n’ubufasha bwo kongera kwiyubaka mu mibereho no mu bukungu.

Abagore n’abana bakomeje guhura n’ingaruka z’ihohoterwa

Radio Okapi ivuga ko ingaruka z’ibitero bya ADF ntizigarukira ku bantu bahasize ubuzima. Hari n’abagore bakorewe ihohoterwa n’abana babo bakomeje guhura n’ivangura, guhezwa no kutemerwa mu miryango babamo.

Paulin Maliro, Umunyamategeko uhagarariye abahohotewe, avuga ko hari abagore babyaye abana nyuma yo gufatwa ku ngufu, ndetse n’abana bakomoka ku bashyingiranywe ku gahato n’abarwanyi ba ADF, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye.

Yagize ati: “Dufite abahohotewe bafite abana babyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu, ndetse n’abakomoka ku bashyingiranywe ku gahato n’abarwanyi ba ADF, bahura n’ibibazo bikomeye cyane kubera ko kuba abo bana barakomotse ku barwanyi ba ADF, no kubakira mu muryango, ni ikibazo gikomeye. Ba nyina bakomeje guhabwa akato buri munsi.”

Abahagarariye Sosiyete Sivile n’abaharanira uburenganzira bw’abahohotewe basaba ko ubutabera bwihutishwa, abarokotse bagahabwa indishyi zikwiye, kandi abavuye mu byabo bagafashwa gusubira mu ngo zabo mu mutekano.

ADF iracyabangamiye ituze rya rubanda

Nubwo ADF imaze imyaka myinshi ishinjwa gukora amahano yibasiye abaturage, impungenge z’umutekano muke utewe n’uyu mutwe ntizigarukira mu duce twibasiwe n’ubwicanyi.

Ku wa 13 Ukwakira, umuyobozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu mushinga wa Okapi Conservation, Berce N’safuansa Disiki, yatangaje ko bahangayikishijwe n’ibitero bikomeje kwitirirwa ADF, bishobora gushyira mu kaga abakozi n’ibikorwa bya Pariki ya Okapi muri Ituri.

Yasabye ko ingamba z’umutekano zongerwa byihutirwa hafi y’icyicaro gikuru cya Pariki ya Okapi, giherereye i Epulu, mu Ntara ya Ituri.

Yavuze kandi ko hamaze kubarurwa ibitero bigera ku 10 bivugwa ko byagizwemo uruhare n’abarwanyi ba ADF.

Ku wa 24 Kamena 2012, abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai Simba, wari uyobowe na Paul Sadala uzwi ku izina rya Morgan, bagabye igitero kuri Pariki ya Okapi, bahitana inyamaswa za okapi 14.

Abagabye icyo gitero banasahuye kandi bangiza icyicaro gikuru cya pariki, bituma ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihungabana igihe kirekire.

Ibi byongeye kugaragaza ko umutekano w’abaturage, abashinzwe kurinda pariki n’inyamaswa zidasanzwe zo muri RDC ari ibintu bifitanye isano ikomeye.

Mu gihe abarokotse ubwicanyi bwa Beni bakomeje gusaba ko abakoze ibyaha babiryozwa kandi bakagenerwa indishyi, abashinzwe Pariki ya Okapi na bo barasaba ingamba zihutirwa zo gukumira ibitero bishobora guhungabanya ibikorwa byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. Miss Mutesi Jolly yikomye abanenga u Rwanda baramunzwe n’ishyari 15 Ukwakira 2026 Saa 11:54