PSF yishimira ko abagore bikorera batagihezwa mu iterambere

PSF yishimira ko abagore bikorera batagihezwa mu iterambere

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko muri iki gihe abikorera b’abagore bagenda barushaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi n’iterambere, bitandukanye n’uko byari bimeze mu bihe byashize aho nta mugore wemererwa kwikorera ngo na we agire amafaranga yiteze imbere.

Ni bimwe mu byagarutsweho mu gikorwa giherutse kuba cyo kwizihiza ibyo abagore bagezeho muri PSF, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, aho hanatanzwe ibihembo ku bagore ba rwiyemezamirimo bitwaye neza mu bikorwa byabo.

Visi Perezida wa Kabiri wa PSF, Musahaha Kamanzi Diane, yavuze ko guhemba abagore bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa ari uburyo bwo gushimira no kugaragaza intambwe bagezeho.

Ati: “Guha ibihembo abagore ba rwiyemezamirimo, barimo n’abafite ubumuga n’urubyiruko, bigaragaza ko amateka arimo guhinduka. Uyu munsi abagore bafite amahirwe menshi kandi barimo gutera imbere ku buryo bugaragara.”

Yongeyeho ko muri manda y’imyaka itatu afite mu buyobozi bwa PSF, azashyira imbaraga mu guteza imbere abikorera, by’umwihariko abagore, hibandwa ku bakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo na bo barusheho gutera imbere.

Ati: “Hari abagore benshi bagifite ubushobozi buke ariko bakomeje gufashwa binyuze mu mahugurwa n’inkunga zitandukanye. Muri PSF harimo inganda ziyoborwa n’abagore zitanga ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Sekamana Thérèse, uyobora icyiciro cy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga muri PSF, yavuze ko ubu nta guhezwa kukigaragara, kuko abagore bagenda bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ubu abagore bari mu nzego zose z’ubucuruzi; hari abakora ubucuruzi buciriritse, abafite inganda ndetse n’abashoramari mu mitungo itimukanwa. Ibi bigaragaza ko bagenda bafata umwanya ukwiye mu iterambere ry’igihugu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille yashimangiye ko umugore afite agaciro gakomeye mu iterambere ry’Igihugu kandi mu gihe ashyigikiwe agira uruhare rukomeye mu iterambere. Ati: “Turishimira ko hari abagore birwanyeho bakaba barahanze ibigo by’ubucuruzi bitanga akazi.”

Yavuze ko abagore bagihura n’imbogamizi zo kubura amakuru ku mari ndetse no kuba ari bake bari mu nzego zifata ibyemezo, ahera aho asaba abari mu rugaga rw’abikorera gukomeza gushyigikira abagore bakabona amakuru ku mari kandi kuko ari byo bizateza imbere igihugu. Ati: “ Nimureke twubake uburyo bw’ahazaza aho umugore azaba abona byose byatuma atera imbere”.

Sekamana Thérèse, uyobora icyiciro cy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga muri PSF, yavuze ko ubu nta guhezwa kukigaragara, kuko abagore bagenda bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Visi Perezida wa kabiri wa PSF, Mukasahaha Kamanzi Diane yashimangiye ko abagore batagihezwa mu bikorwa by’iterambere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44