Perezida Kagame yasuye Mukecuru Nyiramandwa w’imyaka 110

Perezida Kagame yasuye Mukecuru Nyiramandwa w’imyaka 110

Mu ruzinduko arimo mu Karere ka Nyamagabe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye umukecuru Rachel Nyiramandwa w’imyaka 110, wagezweho na gahunda zo guteza imbere abaturage harimo gutuzwa mu nzu y’icyitegererezo na gahunda ya Girinka.

Ubu atuye heza cyane kandi ni umworozi ugemurira abaturanyi be amata.

Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame bwa mbere mu mwaka wa 2010, bongera guhura mu 2017. Mu myaka ibiri ikurikiyeho Mukecuru Nyiramandwa yashyikirijwe inka yagabiwe na Perezida Kagame

Nyiramandwa wamenyekanye cyane kubera amafoto aganira na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye, cyane ko yanakunze kugaragaza uburyo yamuhinduriye ubuzima, ubu akaba atuye heza kandi akaba afite inka zimukamirwa ari we abikesha.

Mu myaka itanu ishize amafoto ye yabaye gikwira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yagaragaye yongorera Perezida Kagame na we wari amuteze amatwi. Ni igihe yari arimo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri iyi manda irangiye.

Mu biganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, Nyiramandwa yavuze ko ari we watumiye Perezida Kagame kugira ango azamusure amugaragarize ibyo umuryango mugari w’aho atuye wagezeho.

Yavuze ko binyuze muri gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta harimo iya Girinka n’iy’amacumbi, by’umwihariko ubuzima bwe bwahindutse bikamwongerera icyizere cyo kubaho ndetse akaba afite amasaziro meza by’intangarugero.

Perezida Kagame yasuye Mukecuru Nyiramandwa mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamagabe muri gahunda yo kwegera umuturage, aho yakiriwe n’abasaga 80,000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42