Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye igikombe cya UEFA Champions League 2025

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye igikombe cya UEFA Champions League 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Paris Saint-Germain FC yo mu gihugu cy’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Champions League cya 2025 itsinze ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani 5-0.

Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Umukuru w’Igihugu yavuze ko PSG yakinnye umukino mwiza washimishije abafana n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “Mwakoze PSG, mbega umukino, kuwureba biranejeje! Mwateye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.”

Ikipe yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain FC, isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Kuva amasezerano y’u Rwanda na PSG yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Mu 2022, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda, yegukanye irushanwa ry’amakipe ya PSG ku Isi, ibintu bigaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru.

Binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na PSG, bizatuma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41