Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Misiri, Nermine wasoje imirimo ye  

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Misiri, Nermine  wasoje imirimo ye  

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Misiri, Nermine El Zawahry, wasoje imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe ku wa 29 Kanama 2025 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.

Ni itangazo ryagiraga riti “Perezida Kagame yakiriye Ambaderi wa Misiri ucyuye igihe mu Rwanda, Amb. Nermine El Zawahry, urimo gusoza imirimo ye.”

Mu Ugushyingo 2023, ni bwo Ambasaderi Nermine El Zawahry, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Misiri mu Rwanda asimbuye Mahmoud Mohamed EL Banna wagiyeho mu 2021.

U Rwanda na Misiri bimaze imyaka irenga 47 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

Ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Hari kandi n’icyogogo cy’uruzi rwa Nil aho u Rwanda rufite amasoko arurasukiramo.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya pulasitike.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Muri Kanama 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 12 nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi.

Perezida Kagame yasezeye kuri Nermine El Zawahry usoje inshingano zo guhagararira Misiri mu Rwanda
Amb. Nermine El Zawahry yashyikirije Perezida Kagame impano
Perezida Kagame yakiriye Nermine El Zawahry usoje inshingano zo guhagararira Misiri mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44