Perezida Kagame yakuye ku mirimo Umuyobozi wungirije wa RDB 

Perezida Kagame yakuye ku mirimo Umuyobozi wungirije wa RDB 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza. 

Itangazo rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Umukuru w’Igihugu yashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112, 5• (b).

Niyonkuru yari kuri uwo mwanya guhera mu kwezi k’Ukwakira 2019, akaba yari amaze imyaka itatu yungirije Clare Akamanzi. 

Guhera mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi, yabifatanyaga no kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company, no mu Kigo Rwanda Cooperation Initiative Ltd. 

Mbere yo gukora izo nshingano zose yabanje kuba uhagarariye Ihuriro ry’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bucuruzi n’Ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba (USAID East Africa Trade and Investment Hub) mu Rwanda. 

Yanakoze mu bindi bigo bitandukanye hagati y’umwaka wa 2014 na 2017, mu gihe cyajemo hagati kuko na hagati ya 2011 kugeza 2014 yabanje gukora nanone muri RDB nk’impuguke mu gutegura imishinga yayo akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Igenamigambi. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42