Perezida Kagame yakiriye inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga muri EAC

Perezida Kagame yakiriye inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga muri EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bwayo bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’uyu Muryango, Andrea Ariik Aguer. ‎Ibiro ry’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye izo nzobere kuri uyu wa 26 Kamena 2026.

‎Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga rigira riti: “Baganiriye ku mirimo ikomeje gukorwa muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (East African Political Confederation), harimo kureba aho imirimo yo gutegura Itegeko Nshinga ry’uyu muryango igeze n’ibindi bijyanye no kwihutisha iyi gahunda yo kwihuza kw’Akarere.”

‎East African Political Confederation ni uburyo bwatekerejwe n’ibihugu bigize EAC buzabifasha guhuza no gusangira inzego z’ingenzi. ‎Ibi bisobanuye ko ibihugu bya EAC bishobora gufatanya binyuze mu nzego zihuriyeho mu kwita ku ngingo z’ingenzi nk’umutekano, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, imiyoborere n’ibindi.

‎Uyu mushinga wemejwe mu 2017 nk’icyerekezo cy’igihe kirekire cyafasha Akarere kwigira. Icyakora kugeza ubu ntabwo uragerwaho nubwo imirimo igikomeje. ‎EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka icumi ishize; imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.

‎Imibare yatangajwe mu 2025 igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sudani y’Epfo na Somalia, bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 302.

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri EAC ku bijyanye no kwihutisha gahunda yo kwihuza k’uyu muryango
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  2. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  3. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  4. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  5. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13