Amb. Nzabamwita yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Belarus

Amb. Nzabamwita yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Belarus

Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Minsk.

Perezida Lukashenko yavuze ko Belarus ishaka kwagura umubano wayo n’u Rwanda ndetse no gukorana mu ngeri zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, igisirikare n’umutekano.

Yanatanze igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwafasha kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, harimo no gushinga Komisiyo ihuriweho ishinzwe guteza imbere ubwo bufatanye. Amb. Maj. Gen. Joseph Nzabamwita asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Burusiya ari na ho afite icyiciro. 

Belarus ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeye, bikora ifumbire mvaruganda ikaba igera mu Rwanda inyuze mu bindi bihugu. Belarus kandi ni kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu gukora no kugurisha imashini zikoreshwa mu buhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Lukashenko yavuze ko Belarus ishaka kwagura umubano wayo n’u Rwanda mu nzego zinyuranye
Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Minsk
Ambasaderi Nzabamwita yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Belarus
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15