Perezida Kagame yakiriye inyandiko z’Abambasaderi ba Oman na New Zealand
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi babiri guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abo ni Ambasaderi wa Oman Madamu Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi na Ambasaderi wa New Zealand Madamu Olivia Charlotte Owen.
Mu masaha ya mu gitondo, aba ba Ambasaderi babanje gushyikiriza kopi z’izo nyandiko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Kaitesi Usta.
Muri Werurwe 2026, ni bwo hasohotse itegeko riturutse ibwami muri Oman ko Madamu Nasra Bin Salim Bin Mohammed Al-Hashmi yagizwe Ambasaderi wa Oman muri Kenya ari na ho afite icyicaro, ariko akanahagararira Igihugu cye mu Rwanda, muri Uganda no muri Malawi.
Uyu Mudipolomate ni n’Intumwa Ihoraho ya Oman mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye Nairobi muri Kenya, akaba afite ubunararibonye buhambaye muri dipolomasi mpuzamahanga. Aje guhagararira Igihugu cye mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwishimira umuvuduko w’iterambere ry’umubano n’imikoranire mu bya dipolomasi, n’inzego z’inyungu bihuriyeho.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku itangizwa ry’ingendo z’indege zihuza Kigali na Muscat zikorwa na SalamAir, amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, ubwikorezi bw’imizigo ndetse n’imikoranire ihoraho mu bya dipolomasi.
RwandAir na yo irateganya kwerekeza muri iki gihugu mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kurushaho kwagura ibyerekezo n’amahirwe ku bakora ingendo zihuza ibihugu byombi mu nyungu z’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.
Ku rundi ruhande, Olivia Charlotte Owen uhagarariye New Zealand afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia. Ku wa 28 Mutarama 2026, ni bwo Inama y’Amabiminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame, yemeje Madamu Olivia Charlotte Owen nka Ambasaderi mushya w’icyo gihugu giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Pasifika ku mugabane wa Oceania.
Umubano w’u Rwanda na New Zealand watangiye muri Mata 2012, ibihugu byombi bikaba bikomeje kuwuteza imbere mu bya dipolomasi ndetse no mu bukungu, binyuze mu biganiro bihoraho bya Politiki, ndetse n’inama z’ubucuruzi ziheruka hamwe n’indangagaciro bisangiye nk’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.


