Perezida Kagame yaganirije ba Guverineri bo muri Nigeria

Perezida Kagame yaganirije ba Guverineri bo muri Nigeria

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na ba Guverineri bo muri Nigeria bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Rwanda. 

Uwo mwiherero w’ubuyobozi wateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryota ku Iterambere (UNDP). 

Perezida Kagame yagejeje ijambo kuri abo ba Guverineri bitabiriye uko ari 19, ndetse anifatanya na bo mu biganiro byihariye byagarutse ku miyoborere igamije gutegura ahazaza h’Afurika ndetse n’ukwihuza mu Isi ihindagurika. 

Uyu mwiherero wibanze ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, kongera umusaruro w’ibihugu, kubana neza kw’abaturage bafite byinshi batandukaniyeho, iterambere ry’imijyi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Nigeria ni igihugu gifite Leta cyangwa Intara 36 n’Umurwa Mukuru. Buri Ntara muri izo yitwa Leta kuko ifite inshingano zihariye za Politiki ariko abayobozi bazo bakagira n’inshingano bahuriraho n’ubuyobozi bukuru bwa Repubulika ya Nigeria.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44