Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye kuri telefoni

Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye kuri telefoni

Muri iyi minsi ibiri ishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bagiranye ibiganiro ku murongo wa telefoni aho bibanze ku gukemura amakimbirane yazamutse hagati y’ibihugu byombi mu nzira y’amahoro.

Ibyo biganiro byabaye bihujwe na Perezida wa Senegal akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Macky Sall guhera ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere.

Perezida Macky Sall yashimiye Abakuru n’Ibihugu byombi kuri ibyo biganiro bagiranye muri iyi minsi ibiri ishize bigamije gushaka igisubizo cy’amakimbirane yari yatangiye gufata indi ntera, binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane. 

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro twagiranye kuri telefoni ejo n’uyu munsi, mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro ku makimbirane yavutse hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Yakomeje ashishikariza Perezida w’Angola akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGRL) João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza ibiganiro n’urugendo rwo gukemura ayo makimbirane muri uwo mujyo. 

Ku Cyumweru taliki ya 29 Gicurasi, ni bwo Perezida Macky Sall yagaragaje ko atewe inkeke n’intambara yatangiye gututumba hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi, asaba ko hashakwa inzira y’amahoro kuko intambara isenya ibikubye inshuro amagana ibyo ikemura. 

Yasabye ibihugu byombi kwitabaza inzira zashyizweho mu butwererane bw’Akarere ndetse no mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU). 

Ayo makimbirane yazamuwe n’ubushotoranyi bwa RDC ku Rwanda. Icyo gihugu giherutse kumisha ibisasu byinshi ku butaka bw’u Rwanda bigakomeretsa abasivili benshi n’imitungo yabo ikangirika, kivuga ko gishinja abaturanyi gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23 wubuye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo. 

Hejuru y’ibyo, ingabo z’icyo gihugu zivugwaho gufatanya n’abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu minsi ishize bakaba baranafatanyije mu gushimuta abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda barimo bacunga umutekano ku mupaka. 

Abashimuswe barifashishwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zambutse zikajya gufasha M23 mu mirwano. 

Amajwi n’amashusho yafashwe abo basirikare agakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abo basirikare bahatwa ibibazo ariko bimwe mu bisubizo batanze bigakatwa bikimurwa hakurikije icyo FARDC igamije gukoresha ayo majwi n’amashusho bayobya abantu. 

U Rwanda rwifuza ko ibi bibazo byakemuka ku buryo bw’amahoro, ari na yo mpamvu rwihanganiye ubushotoranyi bw’iki gihugu cy’abaturanyi bumaze kuba akamenyero mu bihe bitandukanye. 

Leta y’u Rwanda irasaba Congo gukemura ibibazo by’imbere mu Gihugu yirinda kubigereka ku bandi, kandi ikanubahiriza ibyo yiyemeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu rugendo rwo kuyihagarika burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Tuyisenge

Iyi Nkuru yuzuyemo sentiments

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44