Perezida Kagame na Blinken bongeye kuganira ku mutekano muke wa RDC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugirana ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni ibiganiro Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeza ko byatanze umusaruro, cyane ko byanagarutse ku ngamba zafatwa mu guhosha amakimbirane mu gihugu cy’abaturanyi, binyuze mu nzira za Politiki zirimo n’izatangiye ku rwego rw’Akarere.
Ubutumwa bwatangajwe na Village Urugwiro buragira buti: “Uyu munsi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’Umunyamabanga wa USA Anthony Blinken, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, no kuba hakenewe guhosha amakimbirane n’ingamba za politiki zikenewe mu kuyakemura.”
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere kose.”
Perezida Kagame yaherukaga kuganira na Blinken kuri telefoni tariki 15 Kanama 2023, ahanagarutswe kuri iyi ngingo y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zishyigikiye ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC wahoshwa binyuze mu nzira ya diplomasi ndetse anasaba ko buri ruhande rwafata ingamba zihamye mu gukemura ibi bibazo.
Ibi biganiro bibaye mu gihe imirwano ikomeye yongeye gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’ihuriro ry’inyeshyamba Wazalendo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FRDLR.
Binavugwa ko M23 ikomeje kwisubiza ibice yari yararekuye nyuma yo kubona ko Guverinoma ya RDC idashaka kubahiriza ibyo yiyemeje kugira ngo ibibazo bihari bikemuke mu mahoro, Abanyekongo bahejejwe ishyanga bongere batahuke.
Guhera ku Cyumweru taliki ya 5 Ugushyingo, M23 yigaruriye uduce twa Nyakabingu, Kabalekasha, Burungu na Rushebeshe, two muri Teritwari ya Masisi, ndetse ikaba ikomeje kurwana yerekeza mu cyerekezo cy’Umujyi wa Goma.
Mu nama yabereye i Luanda muri Angola mu mpera z’icyumweru gishize, Abakuru b’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’umutekano muke ukomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa RDC, banenga M23 ko kuba yubuye intwaro bivuze ko yarenze ku masezerano yo guhagarika intambara.
Mu gihe imirwano ikomeje, Abanyarwanda babiri bo mu Karere ka Rubavu ni bo bamaze kumenyekana ko bakomerekejwe n’ibisasu byayobeye ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ishize, ibyo bikaba bigaragaza uburyo ibibazo by’umutekano muke muri RDC ari umutwaro uremereye ku Rwanda.
NTAWITONDA JEAN CLAUDE