Perezida Kagame ategerejwe mu nama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika

Perezida Kagame ategerejwe mu nama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije gahunda ya Smart Africa Alliance ategerejwe mu nama izaganirirwamo ubufatanye bugamije guteza imbere impinduka mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Smart Africa Alliance ni Ihuriro ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye 37 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga, inzego z’abikorera n’abandi.

Umukuru w’Igihugu, Kagame, azatanga ikiganiro mu Ihuriro ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga bigamije ubufatanye bwo guteza imbere Ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Transform Africa Summit (TAS) 2025, itegurwa na Smart Africa Alliance.

Perezida wa Repubulika ya Guinée, Mamadi Doumbouya, na we ari mu bazatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa Summit.

Ni inama izabera muri Guinea Conakry, kuva tariki 12 kugeza tariki 14 Ugushyingo. Izahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abanyenganda, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

TAS ni imwe mu nama ngarukamwaka zibera ku mugabane wa Afurika, ihuriza hamwe abayobozi ku Isi n’abo mu Karere, mu rwego rwo gutekereza ahazaza h’uyu mugabane.

Inama yateguwe na Smart Africa Alliance, biteganyijwe ko uyu mwaka izashyira umucyo ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rigezweho ry’Ubwenge Muntu Buhangano, AI.

Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa UIT, M. Lacina Koné, Umunyamabanga Mukuru wa Smart Africa, Amadou Oury Bah Minisitiri w’Intebe wa Guinée bari mu bazatanga ibiganiro.

Iri huriro ryashyizweho nyuma yo kwemeranywaho n’abayobozi b’ibihugu muri Afurika mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane ku ntumbero yo kugira isoko rusange ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2030.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44