Pasiporo zatanzwe mbere ya  Kamena 2019 zacyuye igihe

Pasiporo zatanzwe mbere ya  Kamena 2019 zacyuye igihe

 Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko pasiporo zatanzwe mbere y’ tariki ya 27 Kamena 2019 zacyuye igihe, zikaba zitazongera kwemerwa  nk’ibyangombwa by’inzira byemewe kuva uyu munsi ku wa 28 Kamena 2022.

Itangazo ryatanzwe  n’ubu buyobozi  rivuga ko Abanyarwanda bose bifuza gukora ingendo mu mahanga basabwa kuba bafite pasiporo nshya z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga (e-Passport).

Rikomeza rivuga ko Abanyarwanda bava  mu mahanga bagaruka mu Rwanda bakaba basanganywe  pasiporo zicyuye igihe ariko zikaba zitarata agaciro bemerewe kuzikoresha bataha bagarutse mu Gihugu.

Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka burashishikariza Abanyarwanda gusaba pasiporo nshya z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rw’Irembo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Kamali John

Iyo passport nshya igura angahe?

Habumugisha Jean de Dieu

Mwiriwe neza bayobozi bacu dukunda cyane nabazago ese umuntu urihanze yigihugu ufite iriya passport yarangije igihe ese byakundako ashakira indi kurambasadeye mugihugu runaka arino?
Nonese bwo byakundako umuntu yabasha gutaha akoresheje iyo passport yarangije igihe?
Mwansobanurira murakoze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44