Panthère Sportive du Ndé izacakirana na Rayon Sports yageze i Kigali

Panthère Sportive du Ndé izacakirana na Rayon Sports yageze i Kigali

Ikipe ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun yageze mu Rwanda aho izakirwa na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanza rya CAF Confederation Cup.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Iyi kipe yageze mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe hari irindi tsinda ry’abayihagarariye ryabanje kugera i Kigali, kugira ngo ritegure urugendo rwayo.

Umukino ubanza wabereye muri Cameroun warangiye amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, uwo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri zuzuye.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yakomeje hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53