Nyaruguru: Nta makuru bafite ku cyorezo cya Marburg barakitiranya na malariya 

Nyaruguru: Nta makuru bafite ku cyorezo cya Marburg barakitiranya na malariya 

Bamwe mu batuye Umurenge wa Kibeho mu Karere  ka Nyaruguru bavuga ko nta makuru bafite ku cyorezo cya Marburg, bikaba biri gutuma bakitiranya n’indwara ya malariya.

Benimana Denise ni umuturage utuye muri uwo Murenge wa Kibeho uvuga ko icyorezo cya Marburg nta makuru agifiteho, icyakora yumvise ko gifite ibimenyetso nk’ibyindwara ya malariya.

Ati: “Nkubwije ukuri aha iwacu muri Nyaruguru dukeneye gusobanukirwa na kiriya cyorezo numvise kuri Radio kitwa Marburg, ubu nka njye sinzi uko nakwirinda kucyandura, ikindi ko numvise bavuga ko gifite ibimenyetso nk’ibyindwara ya malariya ubwo se nzabimenya gute ko ari cyo narwaye?”

Benimana akomeza asaba inzego z’ubuyobozi kumanuka zikabasobanurira icyo cyorezo, bakanigishwa kukirinda.

Ati: “Ubuyobozi budufashe kiriya kinyagwa kitazasanga nta makuru tugifiteho, kuko nk’ubu turajya mu Kiliziya tugahoberana nta kibazo nyamara twumva ko kwegerana bishobora kugikwirakwiza.”

Kamanzi Francois avuga ko igikenewe ari ugusobanurirwa uko icyorezo cya Marburg cyandura, uburyo kirindwa, kuko bakeneye kukirinda kikiri kure yabo.

Ati: “Ubushize twumvaga Covid-19 ko ari iy’abatuye mu mujyi, kandi byarangiye igeze iwacu muri Nyaruguru, rero n’iki cyorezo kuba kiri kuvugwa ku maradiyo ko kiri mu Mujyi wa Kigali, dukeneye kugisobanurirwa kugira ngo tukirinde hakiri kare, kuko twese ntabwo ariko dufite radio iwacu ngo twumve ayo makuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Assoumpta Byukusenge mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, avuga ko ubu batangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abatuye Akarere ka Nyaruguru, icyorezo cya Marburg.

Ati: “Mu rwego rwo gufasha abatuye akarere ka Nyaruguru gusobanukirwa n’icyorezo cya Marburg, ubu twatangiye ubukangurambaga twahereye ku bayobozi n’Abajyanama b’ubuzima nk’abantu bahura n’abaturage umunsi ku wundi, aho turi kubasobanurira uburyo cyandura, ibimenyetso byacyo n’uburyo cyakwirindwa cyane cyane himakazwa umuco w’isuku”.

Mu gihe uyu Muyobozi akomeza asaba abatuye Akarere ka Nyaruguru, kwirinda bagira isuku, kuri ubu iki cyorezo cya Marburg kikaba kimaze guhitana abagera kuri 8, mu gihe abari kwitabwaho n’abaganga bamaze kucyandura bagera kuri 18.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44