Nyarugenge: Serivisi umuturage ahabwa ni uburenganzira bwe (Amafoto)

Nyarugenge: Serivisi umuturage ahabwa ni uburenganzira bwe (Amafoto)

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali harabera imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge. Ni imurikabikorwa ry’iminsi itatu aho ryatangiye kuva tariki 27 Werurwe 2024.

Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ku mugaragaro ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane ahazwi nko ku Imbuga City Wolk hagaragajwe ko umuturage guhabwa serivisi biri mu burenganzira bwe.

Imurikabikorwa mu Karere ka Nyarugenge ryitabiriwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Ubugenzacyaha, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ndetse n’abatuye Akarere ka Nyarugenge.

Insanganyamatsiko igira iti: ‘Umuturage ku Isonga: Serivisi uhabwa ni uburenganzira bwawe’.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko imurikabikorwa rigamije kugaragariza abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge serivisi n’ibikorwa bitandukanye by’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ibigo by’imari n’iby’ubucuruzi, ibigo by’ubwishingizi, Amakoperative n’abandi.   

Yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu gushyigikira gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abatuye Umujyi wa Kigali.

Kamali Geofrey witabiriye imurikabikorwa yabwiye Imvaho Nshya ko hari serivisi yasobanuriwe zitangirwa mu Karere ka Nyarugenge.

Ikindi ngo yarushijeho kumenya ibyo abafatanyabikorwa barimo Haguruka, ibyo Umushinga Tunose Gusoma uterwa inkunga na USAID ukora n’ibindi.

Agira ati: “Namenye icyo umushinga Tunoze Gusoma ugamije, Haguruka, serivisi zitangwa rw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, imikorere ya Rwanda Women’s Network n’abandi bafatanyabikorwa, muri make namenye icyo abafatanyabikorwa bamariye umuturage wa Nyarugenge.”

Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge (JADF) bamuritse ibikorwa binyuranye birimo iby’ubukorikori, ubugeni, imideri, ibijyanye na serivisi n’ibindi. Biteganyijwe ko Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa ba Nyarugenge rirangira kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024.

Amafoto: Nyarugenge

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44