Nyarugenge: Babiri bafatanywe ibilo 30 by’urumogi

Nyarugenge: Babiri bafatanywe ibilo 30 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Ukwakira, ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, yafashe abagabo babiri bari batwaye kuri moto ibilo 30 by’urumogi.

Abafashwe ni Bigabiro Jean Claude ufite imyaka 38 y’amavuko wari utwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RC 180 X na Nditurende Bertin w’imyaka 39 yari ahetse ari na we wari utwaye urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko bafatiwe mu Mudugudu wa Cercle Sportif mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage ko hari abantu batwaye kuri moto umuzigo bikekwa ko urimo ibiyobyabwenge. Hahise hatangira ibikorwa byo kubafata, bageze ahitwa Cercle sportif basabwe guhagarara, abapolisi basatse umuzigo bari batwaye basanga harimo urumogi bari bashyize mu mufuka wavuyemo sima batereka mu wundi mufuka rupima ibilo 30, bahita batabwa muri yombi.”

Bakimara gufatwa bavuze ko baruhawe n’abandi bantu babiri bari baturutse mu Karere ka Rubavu bahurira mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove ari na ho barubahereye ngo barushyire umukiriya wabo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Birinze kuvuga amazina y’abarubahaye n’ay’uwo bari barushyiriye ndetse n’amafaranga bari kubahemba.

CIP Twajamahoro, yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa n’ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru no kurangwa n’umuco mwiza wo gukumira no kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakuriranyweho mu gihe ibikorwa byo gushakisha abo bafatanyije bigikomeje.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42