Nyamasheke: Bafatanywe ibilo 247 by’urumogi barengejeho amakara

Nyamasheke: Bafatanywe ibilo 247 by’urumogi barengejeho amakara

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe urumogi rungana n’ibilo 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kurutunda no kubikwirakwiza mu baturage.

Abafashwe ku wa Mbere taliki ya 26 Nzeri, ni uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu Mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira, aho rwari mu mifuka yuzurishijwe amakara.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’lburengerazuba, yavuze ko kugira ngo uru rumogi rufatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Ku wa Mbere ahagana saa tanu z’amanywa,  ubwo bashakaga gupakira imifuka 10 mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso bari bakodesheje  bagira ngo bayivane aho batuye mu Mudugudu wa Kabaga, mu Karere ka Nyamasheke bayijyane i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, ni bwo umuturage wababonye yagize amakenga y’ibyari bipakiye muri iyo mifuka, ahita ahamagara Polisi.”

Yakomeje agira ati: “Polisi ikimara kwakira amakuru, yahise igera aho byabereye, ihasanga imifuka 10 irimo ibilo 247 by’urumogi bari barengejeho amakara hejuru kuri buri mufuka, n’abasore babiri ari bo Fatisuka na Hakizimana, ari na bo bari bavuye kuzana iyo modoka yo kurupakira, bahise bafatwa nyuma y’uko abandi batatu; Uwimana Theobald, Shingiro Patrick na Nshimiyimana Samuel bivugwa ko ari bo bari barazanye urwo rumogi baturutse mu Karere ka Rusizi bakaza gukodesha iyo nzu rwari rubitsemo, bakaba bari bayimazemo iminsi itatu, bahise batoroka bakaburirwa irengero.”

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n’abaturage.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44