Nyagatare: Inyigisho z’uburinganire n’ubwuzuzanye zaciye amakimbirane bizamura umukamo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Aborozi bibumbiye mu matsinda  y’ubworozi bo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare batangaza ko kuba barigishijwe inyigisho ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango byaciye amacakubiri bituma abagize umuryango bakorera hamwe, buzuzanya bituma bita ku matungo, umukamo uriyongera.

Kongera umukamo ni gahunda Leta ikomeje gushyiramo imbaraga hubakwa ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, hatangwa inama, hategurwa amahugurwa agamije gukemura imbogamizi zikigaragara mu bworozi, by’umwihariko abantu bagasobanurirwa ibyiza byo kuba abagize umuryango bafatanya muri byose ntacyo bahishana.

Kagwera Teddy umworozi wo mu Kagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko mbere yuko bigishwa uburinganire n’ubwuzuzanye bari babanye nabi, bari mu macakubiri.

Ati: “Twigishwa uburinganire n’ubwuzuzanye hari amacakubiri mu ngo, hari ugusesagura. Iwanjye mu rugo ntibyari bimeze neza. Tutarigishwa ntabwo nari nzi gukorera ku ntego, numvaga ko imbere hazaza hatandeba. Nyuma y’inyigisho ubu tumeze neza.

Sinari mfite guhuza n’umugabo, nari umuntu utazi gutekerereza umuryango, nari mfite kwizigama nari naramuhishe, nari nizigamiye nkumva ko isaha iyo ari yo yose namvuga nzahita mfata  itike izanjyana iwacu twashwanye.

Umworozi Kagwera Teddy uhamya ko iterambere ry’Umuryango rishingira ku guhuza mu muryango

Maze kwiga ngasobanukirwa namubwiye ko nari narizigamye, duhuza imitungo, none ubu turatekanye kandi tugenda twiteza imbere”.

Yashimangiye ko umukamo n’umusaruro w’ubuhinzi byiyongereye.

Yagize ati: “Umusaruro wariyongereye sinavugaga ngo reka njye kureba mu mirima, ngo nkurikirane imirima, amatungo, naho ubu amatungo turayitaho naho ubundi numvaga ko ari we ushinzwe amatungo no guhemba abakozi nkumva ari we bireba njye bitandeba. [….] umukamo ku nka 2 twari dufite zaduhaga litiro 20, ariko ubu zimaze kugeza kuri litiro 50”.

Rumanzi George we yatangarije Imvaho Nshya ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye atararisobanukirwa nta terambere umuryango we wari ufite.

Ati: “Nagiraga inka na konti umugore atari azi, amafaranga nkayakoresha uko nshaka, ntabwo natekerezaga ku iterambere ry’urugo, nabaga mu nzu y’amabati 8, ariko nyuma aho nigiye nasanze tutatera imbere tudakoreye hamwe. 

Nashoboye gusobanukirwa ibirebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye namenye ko ari ngombwa  gukorana n’uwo mwashakanye kugira ngo mutere imbere. Mubwira ko mfite inka na konti atari azi, hanyuma dutangira gukorera ku ntego none ubu twateye imbere. Nashoboye kubaka inzunini y’amabai nka 50. Mbere inka 3 twakamaga nka litiro 5, none ubu tugeza kuri litiro 18 na 20”.

Uyisenga Josiane, umufashamyumvire mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye wigisha amatsinda yo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, asobanura ko inyigisho zafashije aborozi gukorera ku ntego bikazamura umukamo.

Ati: “Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byahinduye imyumvire, amakimbirane aracika, bakorera hamwe, ari umusaruro mu buhinzi uriyongera n’umukamo uriyongera”.

Yakomeje avuga ko hamaze kwigishwa abafashamyumvire 116, nabo bakaba bamaze kwigisha abagera kuri 735.

Uyisenga kandi ashimangira ko guhindura imyumvire byagize uruhare mu gutuma  ingo muri rusange ziteza imbere, kuko nta makimbirane  akizirangwamo kuko kwiga  bakoresheje ibishushanyo bashingiye ku cyerekezo bituma barasa ku ntego bihaye.

Inyigisho zigamije kuzuzanya mu muryango, zatumye umukamo wiyongera bitewe n’Umushinga RDDP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi IFAD, ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ugashyirwa mu bikorwa n’ Ikigo cy ‘Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE