Nyagatare: Abahinzi binubira igihombo baterwa no guhinga umuceri ahatagera amazi ahagije

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba  bavuga ko bari guhura n’igihombo giterwa no kuba aho bakorera ubuhinzi bwabo batagerwaho n’amazi uko bikwiye bigatuma umusaruro uba muke.

Aba bahinzi bagaragaza ko mu gihe amazi asaranganywa muri iki gishanga, ngo usanga bo atabageraho uko bikwiye, kandi mu gihe igihingwa cy’umuceri kitabonye amazi ahagije kidindira.

Nuwayo Celestin yabwiye Imvaho Nshya ati:”Guhinga umuceri bisaba kuba aho uwuhinga hagera amazi ahagije. Aha dukorera rero usanga hatagezwa n’amazi uko tuyakeneye ku buryo yoherezwa mu miyoboro yacu rimwe na rimwe,nabwo kuyabona mu murima bikaba kuyatanguranwa. Bituma igihingwa cyacu kitabona amazi agitunga bityo bikadutura mu gihombo.”

Mutegwaraba Ange na we agira ati:”Kubona amazi hano bisaba kuzinduka ukayobora mu murima, mu kanya gato abari haruguru yawe bakayayobora mu mirima yabo ,tuyasahuranwa ku buryo ntacyo atumarira.

Turimo guhomba cyane.Ubu buhinzi twari twabushyizemo imbaraga, dushoramo amafaranga menshi ariko kubura amazi biri kudukoma mu nkokora.Turasaba ko hagira igikorwa hakongerwa uburyo bwo kugeza amazi mu mirima y’abahinzi.”

Aba bahinzi bagaragaza ko bari kugira igihombo hafi 1/2 cy’umusaruro babonaga ukayoyoka

Nyabyenda Felicien agira ati:”Kugira ngo wumve n’uburemere bw’iki kibazo ,ubusanzwe ku murima wa  Ari 20 (20a) twasaruragaho ibilo 1200. Kuri ubu hari usaruraho ibiro 700 ndetse hari nubona ibiro 500.

Ni igihombo gikomeye, bikarushaho gukomera ku muntu uhinga ahantu hagari.Twifuza ko twafashwa kubona amazi ahagije kugira ngo ubuhinzi bwacu butadusubirana inyuma. 

Ubu buhinzi bwari bumaze kuduteza imbere, aho bwadufashaga kwishyurira abana amashuri, tukagura amatungo ndetse tukikenura bihagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko iki kibazo cy’amazi akiri make kizwi ariko ko hari guteganywa kugikumura mu buryo bwa burundu binyuze mu mushinga munini uzuhira hegitari zisaga ibuhumbi 3 z’ibishanga byo muri ako Karere.

Ati: “Iki gishanga cy’Umuvumba gifite urugomero rudatanga amazi ahagije nkuko byifuzwa. Gusa ikibazo cy’abatari kugerwaho n’amazi mu buhinzi bwabo ,iki kibazo kizakemurwa mu buryo bwa burundu n’umushinga wa Muvumba multi-purpose uri hafi kurangira ukazuhira ku ikubitiro hegitari ibuhumbi 3.

Aha aba bahinzi bahinga naho hazaba hari mu hazuhirwa n’uyu mushinga. Twabwira abahinzi rero ko baba bihanganye bakagerageza gusaranganya neza amazi ari kuboneka, mu gihe dutegereje kiriya gisubizo kirambye maze kugarukaho.”

Abahinzi bafite iki kibazo cyo kutagerwaho n’amazi ahagije mu buhinzi bwabo bw’umuceri ni abakorera muri zone za Muvumba 19,Muvumba 20 na Muvumba 21.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE