Umuhanzi Akon yavuze ibigwi Michael Jackson

Umuhanzi Akon yavuze ibigwi Michael Jackson

Umuhanzi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Senegal Akon yagaragaje uruhare rwa Michael Jackson avuga ko guhura na we byashyize itafari ku muziki we kuko yari akiri muto mu muziki ugereranyije n’uwo munyabigwi.

Ni ibyo yatangarije mu kiganiro cyitwa ‘We Need to Talk’, yakoze tariki 21 Gicurasi 2026, Akon yavuze ko gukorana na Michael Jackson ari cyo gihe cyamubereye icy’agaciro kurusha ibindi byose mu mwuga we. Yagize ati: “Ifoto mfitanye na Michael Jackson ni yo foto y’agaciro kurusha izindi mfite, icyo gihe nari icyamamare ariko nkiri umwana ugereranyije na Michael Jackson. Narishimye cyane ndetse bintera imbaraga kuko nakuze mufatiraho urugero, uretse na njye no ku bandi yari nk’ikirango buri wese afatiraho urugero.”

Akon kandi avuga ko yizerera mu muziki wa Afurika atanga urugero agaragaza uburyo abahanzi bo muri Nigeria bafite ubuhanga bwo kuba bahanga injyana ya Afro Beat bakanayimenyekanisha ku rwego rw’Isi. Ati: “Nizera ko Afurika ifite abahanzi b’abahanga, urugero Abanya – Nigeria bageze kure mu guteza imbere no kumenyekanisha injyana ya Afrobeats.”

Akon yavuze ibi mu gihe amaze iminsi asohoye alubumu ye ya gatanu yise Beautiful Day, ikaba ari iya mbere asohoye nyuma y’imyaka myinshi yari ishize yibanda ku yindi mishinga itari umuziki. Uyu muhanzi kandi ari no gukora uruhererekane rw’ibitaramo bya “Nights Like This Tour” byatangiye tariki 8 Gicurasi 2026, mu bice bitandukanye byo muri Amerika n’u Burayi.

Akon avuga ko ifoto afitanye na Michael Jackson ari cyo kintu cy’agaciro afite
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25