Hagiye gusohoka Filimi zisingiza ibigwi bya Mohamed Salah na Robertson muri Liverpool

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Liverpool FC yo mu gihugu cyo mu Bwongereza yatangaje ko izerekana filimi mbarankuru zisingiza ibigwi by’abakinnyi bayo Mohamed Salah na Andy Robertson bitezweho gusezera muri iyi kipe nyuma y’umukino wa nyuma wa Shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Brentford FC kuri stade ya Anfield kuri iki Cyumweru. Izo filimi bazituye aba bakinnyi biturutse ku muhati wabo, n’umusaruro bagaragaje mu gihe bamaze bakinira iyi kipe.

Mu myaka icyenda Mohamed Salah na Andy Robertson bamaze muri Liverpool, babaye bamwe mu bayoboye ikipe mu bihe by’intsinzi, bafasha iyi kipe gutwara ibikombe bikomeye birimo Premier League ebyiri, UEFA Champions League, FIFA Club World Cup, FA Cup, UEFA Super Cup ndetse na League Cup ebyiri.

Jürgen Klopp watoje Liverpool mu gihe cy’imyaka 9 yavuze ko Robertson yabaye ‘umukinnyi mwiza wa Liverpool wuzuye’ kubera uburyo yakiniraga ikipe n’umutima we wose. Bagenzi be bakinanye nka Alisson Becker, Conor Bradley na Virgil van Dijk na bo bagarutse ku ruhare rukomeye yagize mu rwambariro no mu kibuga.

Abahoze bakinira Liverpool barimo Trent Alexander-Arnold, Jordan Henderson, Sadio Mane na James Milner na bo bazagaragara muri izi filimi bagaragaza uko biyumva mu gihe bamaze bakinana. Ku wa 22 Gicurasi haratambutswa Filimi ivuga kuri Salah yitwa Ibihe byiza ku Mwami cyangwa “Farewell to the King”, izaba igaruka ku bigwi by’uyu Munyamisiri yakoreye mu mwambaro wa numero 11.

Nyuma yayo, ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, hazakurikiraho iya Robertson yitwa “Robbo: My Liverpool”, izerekana ubuzima bwa Robertson mu byumweru bye bya nyuma muri Liverpool, harimo amashusho yihariye atigeze agaragara mbere, agaruka ku buryo yabayeho, asezera ku ikipe yamubereye mu rugo imyaka myinshi. Izi filimi zombi zizatambuka kuri shene ya All Red Video.

Abakinnyi batandukanye ba Liverpool bagaragaje amarangamutima yabo muri izi filimi
Mohamed Salah asezeye kuri Liverpool amazemo imyaka isaga icyenda
Salah na Robertson barasezera kuri Liverpool muri iyi mpeshyi
  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE