Nyamasheke: Urubyiruko rwaremeye Intwaza Butorano warokotse Jenoside
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri bo ku ishuri rya GS Umucyo Karengera riherereye mu Karere ka Nyamasheke, basuye banaremera Butorano Spéciose w’imyaka 65, Jenoside yatsembeye umuryango wose agasigara ari nyakamwe.
Butorano yavuze ko mu muryango mugari w’abantu barenga 70, harimo umugabo we n’abana be batatu, nta n’umwe warokotse ngo asigare amubwira inkuru y’ibyamubayeho. Asobanurira uru rubyiruko ibyamubayeho, yavuze ko Jenoside yamusigiye ibikomere bikomeye nyuma yo kubona abana be bose batatu bicirwa imbere ye, umugabo we akicwa, ndetse n’abagize imiryango yombi bakarimburwa.
Ati: “Nabayeho ubuzima bwo kubura aho mba, ikintunga n’uwo ntakira, nkibuka abana banjye, n’iyo miryango yose yindi, mbuze n’umvugisha ihungabana rikarushaho kuba ryinshi, mera nk’utariho, numva ndutwa n’uwapfuye.’’
Avuga ko muri ubwo buzima bwari bwuzuyemo ihungabana rikabije, yaje guhura na Mukabatesi Sarah basenganaga, amufasha kugeza ikibazo cye ku buyobozi, aza kubona aho aba mu 1996. Mukabatesi Sarah w’imyaka 52 yavuze ko yasanze Butorano ameze nabi cyane kubera kubura umwitaho, ahitamo kumwitaho aho gushaka ngo na we agire urugo rwe bwite.
Ati: “Yabonye nshobora kuzagwa mu nzu ntihagire ubimenya, muri 2000 yiyemeza kuza kunyitaho, ambera byose, kugeza ubwo yaniyemeje kutazansiga ngo ajye gushaka umugabo. Tumaranye imyaka 26 bamurambagiza akanga, n’ab’iwabo babibonye nabi ariko ntibyamuca intege. Amenya ubuzima bwanjye. Mubonamo ubutwari bukomeye cyane kuko n’umuryango we wabimwangiye, akanga kunta.’’
Butorano yavuze ko gusurwa n’aba banyeshuri byamugaruriye icyizere n’ihumure. Ati: “Iyo mbonye abana nk’aba bangana n’abanjye nabuze, banyegera, bakanganiriza, bakanyambika, bakangaburira, bakansusurutsa, bakanampumuriza, numva ntari jyenyine. Ndabashimiye cyane ibyo mwankoreye Imana izabakubire kenshi. Nshimiye ubuyobozi bw’iri shuri, ubw’Umurenge, ariko cyane cyane Perezida Kagame wandokoye, akampa aho mba ntafite ubwoba bwo kongera kwicwa.”
Mukabatesi Sarah wemeye kubana na we aho gushaka umugabo ngo anabyare, yavuze ko batazigera batandukana igihe cyose bakiriho, na we ashima aba bana n’abayobozi babo. Ati: “Nahuriye na we mu masengesho mu 1994, Jenoside irangiye, ntamuzi. Avuze agahinda ke kankora ku mutima, niyemeza kumushakira aho aba, kugeza Leta imuhaye inzu mu 1996. Ishaje cyane ndabivuga baduha iy’amatafari ahiye muri 2024 ni yo turimo twembi gusa. Dutunzwe n’inkunga y’ingoboka Leta imuha, nkayikoresha nshakisha uko mpinga ngo tubeho. Gusurwa n’aba bana bitwongereye icyizere cy’uko twitaweho, turabashimiye cyane.”
Kamana Régis, wiga mu mwaka wa gatandatu muri iryo shuri, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kumva amateka asharira y’uyu mukecuru, abanyeshuri bishyize hamwe bakusanya amafaranga ibihumbi 120 Frw yo kumugurira imyambaro, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.
Ati: “Twishimye cyane, binadutera kurushaho kumva uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Biranyomoza abirirwa bavuga ko itabayeho kuko niba nk’uriya wari ufite umuryango mugari asigaye nta n’uwo yatuma kurahura, abana gusa n’uwemeye kumwitangira, nta wadushuka ngo atubwire ko Jenoside itateguwe. Turashima ishuri ryacu ryamuduhaye ngo tumusure.”
Uwiringiyimana Clénie na we yavuze ko yakozwe ku mutima n’urugwiro yasanganye uyu mukecuru. Ati’’ Byatumye niyemeza ko n’ibindi bihe nzajya mbona uburyo nzajya musura. Ni ya mfura ishinjagira ishira twigishwa. Nahakuye isomo ryo kurwanya nivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose kuko iyo Jenoside itabaho aba asusurukanye n’abe. Tuzamubera aho batari, tumusengere kugeza igihe azatabaruka amahoro kuko yaratwaje bihagije.”
Iki gikorwa cyanashimishije ababyeyi n’umuryango AVEGA Agahozo, bavuga ko kigaragaza indangagaciro z’urukundo n’ubumuntu urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutozwa. Muhawenayo Jean Pierre uhagarariye komite y’ababyeyi yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari byo bigaragaza uburere bwiza.
Ati: “Ni ko kurera nyako. Dushimira cyane iri shuri riturerera neza, indangagaciro y’urukundo igashyirwa imbere. Umwana akubwiye uri umubyeyi ko akeneye agasanzu gato ko gufatanya n’abandi igikorwa nk’iki, ntiwakamwima. Ni bwo bumuntu. Twari duhari nkababyeyi, twabonye uburyo umukecuru yatwishimiye, tukahura amasomo .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yashimiye abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri ku gikorwa bakoze. Ati: “Afite amateka maremare cyane kuko nk’ubuyobozi tujya tumusura. Akeneye abana nk’aba bamuba iruhande bakamumara irungu rimwuzuye umutima, bakanagira icyo bamuha. Ibyo aba bana bakoze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, byadukoze ku mitima cyane, nk’ubuyobozi. Babere urugero n’abo mu yandi mashuri kuko impano yose itanganywe umutima w’impuhwe irashimisha cyane.”
Nyuma y’iki gikorwa hakomeje ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abanyeshuri baganirijwe ku mateka y’u Rwanda no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mpanuro bahawe n’abayobozi batandukanye, basabwe gukurana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bagaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi, ndetse bagakomeza kwita ku bagizweho ingaruka na yo.
Uretse uyu mukecuru waremewe, iri shuri ryanaremeye undi warokotse Jenoside, naho abarimu baremera undi amatungo magufi. Umuyobozi w’ishuri, Uwihanganye Samuel, yavuze ko hari n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye abanyeshuri n’abarimu bagiramo uruhare, kandi bizakomeza.



