Nyabihu: Babangamiwe n’ikimpoteri cyo mu isoko rito rya Mukamira

Nyabihu: Babangamiwe n’ikimpoteri cyo mu isoko rito rya Mukamira

Abacururiza mu isoko riciriritse rya Mukamira kimwe n’abahahiramo, bavuga ko babangamiwe n’umunuko ukomoka ku kimoteri cyubatswe muri iri soko rwa gati, bakaba bafite impungenge ko bazahakura indwara z’ubuhumekero kimwe n’izindi zandurira mu mwuka

Izabiriza Alphonsine wo mu murenge wa Mukamira akora ubucuruzi buciriritse muri aka gasoko ka Mukamira aho acuruza ibiribwa yabwiye Imvaho Nshya ko ikimoteri cyo muri iri soko kibateye ibibazo binyuranye, harimo kuba bakwandura indwara ubwabo ndetse n’ibicuruzwa byabo bikaba bigurwa bitujuje ubuziranenge

Yagize ati: “ Iki kimoteri giteje icyo ni iki hano, reba aya masazi twirirwa tuyamiragura kuko aba aturutse muri iki kimoteri kubera uruvangitiranye rw’imyanda  y’ibishishwa by’ibisheke, ibiribwa byaboze n’ibindi utayobewe bajugunya mu kimoteri, ikindi kibabaje rero ni uko n’ibi bicuruzwa byacu ntawabigirira ikizere kuko biba byuzuye amagi y’inzoka zazanywe n’amasazi, ngira ngo nawe wabonye ko n’ubwiherero buri hafi aho dukeneye gutabarwa”

Nkuriyingoma Jean de Dieu ni umwe mu bari baremye iri soko ysri yaje kugura imbuto zo gukoramo umutobe n’imboga yabwiye Imvaho Nshya ko we iyo avuye kugura imbuto mu gasoko ka Mukamira bimusaba koza imbuto ze n’amazi ashyushye

Yagize ati: “Reba izi karoti , beterave , inanasi njye nzikoramo umutobe kuko ni wo nkoresha, urabona ko nziguriye hano neza neza y’ikimoteri,nta kizere nzifitiye kuko urabona ko umuntu aciririkanya amasazi nayo azenguruka ku bicuruzwa njyewe rero iyo ngeze mu rugo nshyusha amazi nkabanza kuzoza, ibi bintu rwose ubuyobozi burebe neza uko bwakemura iki mibazo cy’umwanfda kuko niba ubuyobozi budutoza isuku mu rugo nta mpamvu yo kuza guhaha hano inzoka, ibyiza ni uko bajya bakura imyanda muri iki kimoteri kitari cyuzura kandi bajye bagipfundikira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette we atangaza ko agiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iri soko kugira ngo harebwe icyakorwa imyanda ijye itwarirwa ku gihe ikomoteri kitari cyuzura

Yagize ati: “Ikibazo cy’umwanda uterwa n’ikimoteri cyo mu gasoko gaciriritse ka Mukamira , ubu harimo gutekerezwa uburyo cyakwagurwa, kandi ubu tugiye kuvugisha ubuyobozi bw’aka gasoko kugira ngo bujye bwita ku isuku ya kiriya kikomoteri bajye bakuramo ibishingwe nibura inshuro imwe mu kwezi, mu rwego rwo gukumira ariya masazi n’umunuko”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza kugira isuku batwikira ibicuruzwa byabo, kandi akabamenyesha ko mu minsi iri imbere iki ibazo baraba bamaze kukibionera igisubizo.

Aka gasoko gaciririse ka Mukamira ku munsi karemamo abaturage basaga 800, baba baje kuhagurira cyane cyane imyaka , imbuto , ibirayi , imboga , ibikoresho byo  u rugo rimwe na rimwe imyambaro inyuranye, bakaba bifuza rero ko bajya babonera serivise ahantu hari isuku.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44